Site icon MY250TV

Abagome ba CNDD-FDD bakomeje gusubiranamo, hafi kwicana!

Amakuru aturuka i Burundi aremeza ko Gen Alain Guillaume Bunyoni ubu ufungiwe muri gereza nkuru ya Gitega ari hagati y’urupfu n’ubuzima nyuma y’iyicarubozo ndengakamere yakorewe ku itegeko rya Perezida Ndayishimiye Evariste.

Ibyo bikaba ari umusaruro w’umwiryane n’ubugome byokamye agatsiko k’aba DD ubu kayoboye u Burundi.

Bunyoni yimanye ingoma na sebuja Ndayishimiye mu mwaka wa 2020 aho yamugize Minisitiri we w’Intebe, umwanya yaje kwirukanwaho mu 2022 ashinjwa gushaka kugirira nabi sebuja. 

Ku rundi ruhande, mri Mutarama uyu mwaka, umwuka wari mubi cyane muri CNDD-FDD bitewe n’amakuru ataravuzweho rumwe y’uburwayi bwa Ndikuriyo Revelien, umunyamabanga mukuru w’iri shyaka.

Ababyibuka neza muribuka ko uyu mugabo byananiranye ko avurirwa mu Burundi maze biba ngombwa ko yoherezwa igitaraganya muri Kenya aho nabyo byaje kwanga akoherezwa kuvurirwa I Dubai.

Amakuru yaturukaga muri bamwe mu bagize iryo shyaka yemezaga ko uyu mugabo yari yararozwe na Sebuja Ndayishimiye, agamije kumwikiza ngo atazamusimbura ku butegetsi.

Soma kandi:Uwabaye Visi Perezida w’u Burundi yambitse ubusa Sendagara “Gen Neva”

Ni mu gihe ku rundi ruhande umu-DD Petero Nkurunziza Ndayishimiye yasimbuye ku butegetsi nawe yivuganwe n’uburozi yahawe na bagenzi be bari basangiye ishyaka.

Urundi rugero ni urwa Hussein Radjab uri mu batangije kandi bakorera cyane CNDD-FDD kuva ikiri mu ishyamba kugeza ifashe ubutegetsi mu 2005 ndetse yaje no kuyibera umuyobozi mukuru, gusa yarafashwe arafungwa  mu kwezi kwa Mata 2007 ashinjwa “guhungabanya inzego z’igihugu” maze akatirwa igihano cy’imyaka 15.

Yaje gutoroka ibohero rya Mpimba mu 2015 nyuma y’imyaka umunani afunzwe

K’ubw’iyi myitwarire y’aba DD, nta gitangaje ko ejo cyangwa ejo bundi Perezida Ndayishimiye nawe ari mu mwanya Bunyoni arimo cyangwa se yerekeje iy’ubuhungiro!

Biraro Erneste

Exit mobile version