Site icon MY250TV

Isesengura: “Gapapu”, kimwe mu bigiye guteranya Perezida Ndayishimiye na ba somambike be bigatuma ingoma ye ihirima

Kugeza ubu ubukungu bw’u Burundi bwaraguye ndetse bugera munsi ya zero ku ngoma ya Perezida Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” ndetse n’agatsiko ke.

Byatangiye Gen. Neva ashinja uwahoze ari ministiri w’intebe Alain Bunyoni amwegekaho ibibi byose birangira anamukuyeho, maze muri Mata 2023 amujugunya mu munyororo, nyamara na nyuma yo kumufunga ibintu byarushijeho kuzamba, Abarundi barushijeho kurira amanywa n’ijoro.

Nyuma yuko hadutse ikibazo cy’ingorabahizi cy’ibura rya lisansi (igitoro), ntibyatinze hanabuze amadevize ku buryo na Banki Nkuru y’Igihugu utashoboraga kuyibaza n’idevize na rimwe ngo iribone.

Ibi bituma kugeza ubu u Burundi ari bwo gihugu gikennye kurusha ibindi ku Isi, ariko se  koko ibi byose bikwiye kwegekwa kuri Alain Bunyoni?

Aho ibintu bikomerera kurushaho mu Burundi ni ukureba ukuntu umugore wa Ndayishimiye ndetse n’abana be birirwa binezeza mu gusesagura umutungo w’igihugu mu gihe Abarundi bakomeje kwicira isazi mu jisho.

Ibi kandi birababaje cyane kuko imitungo abo mu muryango wa Ndayishimiye bakomeza kwinezezamo basesagura imwe muri yo ni iyo ubutegetsi bwe bwambuye Bunyoni nawe wahoze ari uwo mu b’imbere b’ubutegetsi bwa CNDD-FDD.

Ibyo bikaba bigaragaza ko ari ubutegetsi bw’agatsiko k’abantu badashobotse gusa bahora baharanira guhora basahura umutungo w’igihugu batitaye ku mibereho y’abanyagihugu.

Soma: Perezida Ndayishimiye ageze aho atukanira mu ruhame !

Umwe mu bamaze igihe kinini muri CNDD-FDD yanze kurya iminwa agira ati : “Ni amayeri mashya yavumbuwe na Neva. Ni byo yita ‘gapapu’!”

Aya mayeri mashya yahawe inyito ya Gapapu na Perezida Ndayishimiye (Gen Neva) usigaye yarahawe izina ry’akabyiniriro rya “kirogorogo” ngo ni uburyo ubutegetsi bwe bukoresha mu kwambura imitungo y’ibifi binini byo kuri ubwo butegetsi.

Urugero rw’uwo babikoze ni General Bunyoni. Nk’uko bishimangirwa n’uwo murwanashyaka wa CNDD-FDD ngo Ndayishimiye cyangwa se umugore we baraza bakaguhitishamo kubegurira imitungo yawe yose cyangwa se ukajugunywa muri gereza.

Mu yandi mayeri ubutegetsi budashinga bwa Ndayishimiye bwadukanye ni ubwo kwambura ku ngufu imitungo ihenze bamwe mu barundi batunze, ubu noneho yadukiriye abatunze imodoka nziza mu Burundi abashinja ko ari bo bateje ibura ry’igitoro.

Soma kandi: Dore ubujura bukomeye Perezida Ndayishimiye n’umugore we bari gukorera u Burundi

Abo ni bo yegetseho icyo kibazo ubutegetsi bwe bwaburiye igisubizo kugira ngo Abarundi babe ari bo batwerera iki kibazo.

Mu gihe bimaze kumenyerwa ko umugore wa Ndayishimiye yambara imyenda ihenze ndetse nawe ubwe akabyigamba, Ndayishimiye we aherutse gutungura abantu ubwo yibasiraga mu ruhame umucuruzi uherutse kugura imodoka ihenze.

Uwo yibasiye ni umucuruzi ukomeye witwa Adrien Ntigacika bita Ziranotse, wari incuti y’akadasohoka ya nyakwigendera Nkurunziza uyu Ndayishimiye yaje asimbura.

Ziranotse ni umushoramari utunze banki, hoteli ndetse n’ibindi bitandukanye, muri ibi byose atunze hakaba na magingo aya hibazwa impamvu mu kumutunga urutoki amwibasira yakomoje ku modoka ye ihenze gusa.

Aya mayeri adashinga nta kindi agamije uretse kwereka wa muturage wo hasi ko koko iyo modoka ihenze inanywa igitoro cyinshi bityo bikorohera Ndayishimiye kwikuraho ibibi byose akorera abarundi ahubwo akabyegeka ku bandi.

Ibi byose Ndayishimiye akomeje gukora ni amarenga y’ibishobora kuba kuri uyu mucuruzi aho ashobora kuzisanga yambuwe ibye cyangwa akemera gukora mu butunzi bwe cyangwa se akabegurira imodoka ye ihenze yo mu bwoko bwa Mercedes-Maybach GLS SUV, bitaba ibyo akaba mu gihe cya vuba ashobora kwisanga yatawe muri yombi.

Iyi myitwarire ya Ndayishimiye iratanga imbuzi ku bandi bacuruzi bakomeye bo ku ngoma ya Nkurunziza, ibya wa mugani wo mu giswayili bavuga ngo : “Kula kulipa”, Gen. Neva araje abasahure iyo mitungo yose kuko si Ziranotse uyu mugambi uzagarukiraho gusa.

Abakurikiranira hafi ibibera muri politiki y’u Burundi bemeza ko bimwe mu bifi binini bidashobora kwemera gusahurwa utwabyo gutyo gusa, ibintu bikaba bishobora kuzabyara ugusubiranamo gukomeye kwa ba somambike b’ubutegetsi bwa CNDD-FDD.

Reka tubitege amaso!

Ndayambaje Marc

Exit mobile version