Abarundi bakomeje kwibaza impamvu Perezida wabo akomeje kubafungiraho imipaka ibahuza n’abavandimwe babo b’Abanyarwanda mu gihe abayobozi batandukanye mu nzego z’ubuyobozi ze badasiba kugaragara bidegembya ku butaka bw’u Rwanda.
Nk’urugero batanga ni urw’uko mu nama ihuriza hamwe abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka ‘Land Forces Commanders Symposium’ iri kubera i Kigali, u Burundi nabwo bwayitabiriye aho buhagarariwe na Maj Gen Jean Claude Niyiburana.
Umwe mu Barundi waganiriye na MY250TV yagize ati:”Ni mpamvu ki aba bategetsi bacu bahohotera Abarundi? Twumva kenshi ngo bitabiriye inama zitandukanye mu Rwanda nyamara ntibashobora guha agaciro amaganya n’imiborogo bya rubanda rugufi rukomeje kubaho ubuzima bushaririye kubera kwamburwa uburenganzira bwo gukandagira mu Rwanda?”
Yatanze urugero rw’amagana y’Abarundi bapfuye kubera kugorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi mu gihugu cyabo ubusanzwe babonaga mu Rwanda mbere y’uko Perezida Ndayishimiye afunga imipaka ubundi agashyiraho ibihano bikakaye ku Murundi wese ugerageza kuza mu Rwanda.
Uyu muturage w’u Burundi kandi yanakomoje ku Barundi baturiye imipaka bakomeje kwicira isazi mu jisho kuko imibereho yabo ya buri munsi bayikeshaga kwambuka bakaza guhigira mu Rwanda.
Ndetse kuri iyi ngingo Gen Neva ubwe yatanze itegeko kuri za nterahamwe ze yise Imbonerakure ko umurundi wese bazabona ahirahira kwambuka umupaka azajya yicwa, hakaba hamaze kwicwa abarenga 50.
Soma kandi: Umurundi ufashwe ajya mu Rwanda agomba kwicwa – ibwiriza rishya rya “Gen Neva”
Uriya muturage w’u Burundi waganiriye na MY250TV asoza agira ati: “Ifungurwa ry’imipaka niryo ryonyine ryazahura ubuzima bwa za miliyoni z’Abarundi buri mu kaga”.
Biraro Erneste.

