Umujenosideri Chaste Gahunde n’inkotsa Nadine Kasinge bivuyemo nk’inopfu
Umujenosideri kabombo Chaste Gahunde n’umuhezanguni Nadine Claire Kasinge bivuyemo maze bahamya ko icyitwa “opozisiyo” babarizwamo nta murongo ufatika gifite uretse kwirirwa baryana.
Ubwo bari ku muzindaro wa YouTube w’uyu mujenosideri kuri uyu wa 22 Ukwakira 2025, Kasinge uvuga ko akuriye ingirwashyaka yitwa Ishema yambitse ubusa ikihebe “Padiri” Nahimana ahamya ko adashobotse.
Ni mu gihe Nahimana uherutse gushyira ku rutonde rw’ibyihebe 25 Leta y’u Rwanda iri gushakisha, yakoranye igihe kinini n’uyu Kasinge, aho bombi bari bahuje umugambi wo “gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda” burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Uku gusubiranamo kwa hato na hato kw’abiyita ko barwanya leta y’u Rwanda kumaze igihe kinini ndetse usanga ari byo bifata umwanya munini kuruta ibyo baba babeshya ko bibahuje.
Nk’urugero umutwe w’iterabwoba wa RNC umaze igihe waracitsemo ibice ku buryo bamwe mu bari bawugize bashinze icyitwa ARC-Urunana, Ishakwe n’utundi dutsiko bita “amashyaka”.
Ibyo kandi ni ko bimeze mu nterahamwe n’abajenosideri cyane ko abenshi bamaze kwivumbura kuri FDLR/FDU-Inkingi bashinga imitwe y’iterabwoba irimo FLN, RUD-Urunana, CNRD, MRCD, FPP-Abajyarugamba n’indi.
Soma kandi : Gushondana kw’udutsiko tw’abiyita ko barwanya u Rwanda si ukwa none, dore uko bagiye bisenya ubwabo!
Kuba abiyita opozisiyo bahora bashondana ubutitsa ni gihamya ko bubakiye ku kinyoma gusa, bityo umuntu ukirindagirira inyuma yabo akwiye gukanguka akabatera umugongo.
Ndayambaje Marc