25-05-2026

Akabaye icwende ntikoga…: Ikihebe Kayumba Nyamwasa mu gukingira ikibaba FDLR yarwanyije!

0

Kayumba Nyamwasa Faustin uri ku rutonde rw’ibyihe u Rwanda ruherutse gufatira ibihano yumvikanye yabuze ayo acira n’ayo amira atagatifuza umutwe w’iterabwoba wa FDLR yarwanyije igihe kinini mbere y’uko ahinduka ikigarasha n’ikihebe kabuhariwe.

Ibi ikihebe Kayumba yabigaragaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 ugushyingo 2025 mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Channel Africa1, ubwo umunyamakuru yamubazaga ku bihano yafatiwe na leta y’u Rwanda kubera ibyaha yijanditsemo by’iterabwoba.

Igisekeje ni uburyo yasubije ibintu biterekeranye bigaragaza ko ari kuvugishwa n’ubwoba bwamurenze dore ko yari amaze igihe atagaragara mu itangazamakuru, akaba avumbutse aho yari yihishe ari uko afatiwe ibihano.
 
Yagize ati: “Nta bikorwa by’iterabwoba byibasira u Rwanda bihari, FDLR bavuga ntikibaho, niba koko ikibaho kuki batajya muri Congo kuyifata? Iyo mba nshyigikiye FDLR, impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziba zarangaragaje muri raporo yazo.”

Aya magambo ubwayo agaragaza ko Kayumba yacanganyikiwe kuko FDLR agatagatifuza gutyo yateye u Rwanda mu mwaka wa 2023, ndetse kugeza ubu habarurwa inshuro zirenga 31 uyu mutwe w’iterabwoba wagabye ibitero k’u Rwanda mu myaka itanu ishize.
 
Mu gushaka kwigira umwere kandi ari ikirura, ikihebe Kayumba Nyamwasa cyibeshye ko ibikorwa by’iterabwoba byose cyagizemo uruhare bidafitiwe gihamya.

Ni mu gihe impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zigeze kuvuga kuri iki kihebe ndetse n’umutwe w’iterabwoba kiyobora muri raporo yakozwe mu mwaka wa 2018.

Izi mpuguke zemeje ko P5 iki kihebe cyayoboraga ikora ibikorwa by’iterabwoba, bishimangira ko Umuryango w’Abibumbye wamwise ikihebe na mbere yuko uko u Rwanda rubimwita.
Kuba rero yarisanze ku rutonde rw’ibyihebe 25 byafatiwe ibihano na leta y’u Rwanda urwo rutonde rukanahabwa umugisha n’igipolisi mpuzamahanga, bishimangira ko isaha iyo ari yo yose azakanirwa urumukwiye.
 
Soma kandi : Aho bukera ishyari, ipfunwe n’agahinda biratuma Kayumba Nyamwasa wa RNC yimanika – Ibimenyetso

Ikihebe Kayumba cyaracanganyikiwe kuko gihora gishaka kugumura abanyarwanda ariko bikagipfubana, ibyo kwiyahuza amagambo atagatifuza ibikorwa by’iterabwoba yijanditsemo, nta kintu na kimwe biteze kumufasha ahubwo birushaho kugaragaza ko aciriritse cyane.
 
Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading