Sendagara “Gen Neva” akomeje gutangaho ibitambo abana b’Abarundi muri Congo
Perezida Ndayishimiye akomeje kurunda ingabo ze mu Minembwe n’inkengero zaho aho by’umwihariko mu
cyumweru gishize yoherejeyo batayo ebyiri zisanga izindi zigera ku 10 zihasanzwe.
Ibyo biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi kirimbuzi Ndayishimiye na sebuja Tshisekedi bafite wo kurimbura Abanyamulenge n’Abatutsi b’Abanye-Congo muri rusange.
Ni ibyaha ingabo z’u Burundi zikora zifatanyije na Wazalendo, Mai Mai , FDLR ndetse n’ingabo za Congo (FARDC).
Abakoresha imbuga nkoranyambaga babonye amashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga mu cyumweru gishize y’intwaro zafashwe z’Abarundi zafatiwe ahitwa Rwitsankuku.
Amakuru kandi akomeza avuga ko kubera uburyo abasirikare b’Abarundi bapfiriye muri iyo mirwano yari yangiritse, byabaye ngombwa ko idashyirwa ahagaragara.
Amakuru yizewe agera kuri MY250TV yemeza ko kubera kunanirwa inshingano yahawe na sebuja Tshisekedi zo kurwanya M23 akayambura imijyi ya Goma na Bukavu, uyu mutegetsi w’i Kinshasa ntacyo akimarira Ndayishimiye mu kumuha idorari bari baremeranyijwe.
Ubu bucuruzi bw’abana b’Abarundi Perezida Ndayishimiye yari asanzwe abusaruramo akayabo aho yishyurwa agera ku bihumbi bitanu by’amadorali kuri buri musirikare.
Mu bihe bitandukanye, Abarundi bo mu nzego zitandukanye bagiye bumvikana bamagana bikomeye icyemezo cya Ndayishimiye cyo kohereza muri Congo ingabo zabo aho bavuga ko impamvu barwanira nta nyungu ifitiye igihugu.
Ni mu gihe kandi no muri Congo, abanye-Congo bakomeje gutabaza amahanga ngo abafashe kubamururaho iri tsinda ry’abagome rifite umugambi wo kubarimbura ribasanze mu gihugu cyabo, aho basaba Ndayishimiye kureka kwivanga mu kibazo cyabo.
Uyu muvuduko Ndayishimiye n’agatsiko ke bariho wo kohereza igitaraganya ingabo muri Congo biri muri wa mujyo we wo gusahura byinshi mu gihe gito gishoboka cyane cyane ko azi neza ko amasezerano ya Doha yo guhagarika intambara hagati ya Leta ya Congo na AFC/M23 ashobora gushyirwa mu bikorwa isaha iyo ari yo yose.
Biraro Erneste