01-08-2026

VisitRwanda ni ntakumirwa, interahamwe n’ibigarasha mureke kwikinisha!

0

Abanzi b’u Rwanda biganjemo interahamwe n’ibigarasha ivata ryaje ku mbuga nkoranyambaga mu byishimo biterekeranye bishingiye ku kuba u Rwanda na Arsenal bagiye gusesa ubufatanye bwa #VisitRwanda bugamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda, gusa ibyabo bimeze nk’ibya wa mushonji urota ari kurya!
Ni mu gihe ubu bufatanye bwatanze umusaruro ugaragarira buri wese mu iterambere ry’u Rwanda, kandi impande zombi ntabwo zari zaremeranyije ko buzahoraho iteka ryose.
Kubera ubufatanye bwa Arsenal n’u Rwanda, hagati ya 2017 na 2014, abakerarugendo binjirije u Rwanda akayabo k’agera kuri miliyoni 650 z’amadorali ya Amerika, ikaba inyongera ya 47% kuva aya masezerano yatangira.
Muri 2024 honyine, habarurwa abasaga miliyoni 1 n’ibihumbi 300 binjiye mu Rwanda barimo n’abakinnyi bakomeye b’iyi kipe ndetse n’abayobozi.
 
Ku ruhande rwa Arsenal nabo umusaruro w’ubu bufatanye wabagezeho aho batwaye ibikombe bitandukanye ndetse bakanashora mu mishinga itandukanye y’igihe kirekire kubera inyungu yavuye muri VisitRwanda. Ibi bikaba byarashimangiwe na Richard Garlick.

Yaba izi ndindagire zitunzwe no gusebya u Rwanda , yaba n’abandi bose baziri inyuma barwajwe umutwe udakira n’iterambere ry’u Rwanda bakabaye bamenya ko buri masezerano agira igihe atangirira ndetse akagira n’iherezo ryayo.
 
Baravuga aya mateshwa biyibagije nkana ko ubu #VisitRwanda yamaze kwagurira ubufatanye bwayo mu Burayi mu ikipe y’ubukombe ya Atlético Madrid yo muri Esipanye  ndetse no muri Amerika mu makipe yo mujyi wa Los Angeles, ‘Los Angeles Clippers’ y’umupira w’amaboko Basket na ‘LA Rams’ y’umukino wa NFL.
 
Imyaka 8 y’ubu bufatanye ntiyabaye iyo guteza imbere ubukerarugendo gusa, ahubwo yabaye umwanya mwiza ku Rwanda wo kubaka icyizere, umubano urambye ugamije iterambere n’abafatanyabikorwa batandukanye b’Isi yose.
 
Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading