06-04-2026

Ibyo wishoyemo byihorere inzira zikigendwa – Umuburo ku ngirwa-muhanuzi Ezechiel udashobora no kwiyoza amenyo

0

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gutungurwa n’imvugo z’ubuhezanguni n’ubwiyahuzi zibasira ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda z’akagabo k’amafuti kitwa Rukundo Ezechiel katazi koza amenyo kiyita “umukozi w’Imana” aho kamaze iminsi kabundabunda muri Uganda.


Aka kagabo muri iyi minsi kari mu gakungu n’ikigarasha Robert Kabera watorotse ubutabera bw’u Rwanda bwari bumukurikiranyeho ibyaha bitandukanye birimo gufata ku ngufu umwana we wiyabyiriye.


Aba bombi, mu bujiji ndengakamere n’ubunyagasozi buherekejwe n’amaco y’inda, umwe aretera undi akamwikiriza mu cyo bita ubusesenguzi buba bujora imigambi y’iterambere ubuyobozi bw’u Rwanda bufite Abanyarwanda.


Dore nk’ubu, ingirwa-muhanuzi Ezechiel utabasha kwikura ku yo yitumye, kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2025 yagaragaye ku muzindaro we wa YouTube yigize igitangaza n’inzobere ku bibera mu karere k’ibiyaga bigari ari nako agoreka imbwirwa ruhame za Perezida w’u Rwanda.


Abazi aka kagabo karenzwe amahoro mu Rwanda ubundi kakigira imbunzakarago muri Uganda, babwiye MY250TV ko gakoreshwa n’interahamwe zihishe hirya no hino muri Afurika y’iburasirazuba ndetse n’iziri i Burayi kugira ngo gacengeze amatwara yazo ku muzindaro wako wa YouTube dore uko ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 70.


Abahoze ari inshuti za Ezechiel bahuriza ku kumugira inama zo kwisubiraho akareka ibyo kuvuga politike n’umutekano ahubwo agashyira imbaraga mu matiku ya ‘showbiz na gospel’ yahozemo “aho gukomeza gutera iseseme avuga ibyo atazi.”


Mu nkuru yacu itaha tuzabageza amateka y’umugayo y’aka kagabo harimo umwirondoro w’agace nyirizina kihishemo muri Uganda, amarorerwa gakomeje gukora n’ubundi bugizi bwa nabi kagizemo uruhare ariko ntibimenyekane mu ruhume.


Hagataho aka kagabo gakwiye kuzirikana ko ntawahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.

Biracyaza…!
Gakayire Fred

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *