Sendagara ‘Gen Neva’ ukomeje kuririmba intambara nahondagurwa ntazaboroge!
Imbere y’ingabo agiye kumarira muri Congo kubera inyungu ze bwite, Gashozantambara Ndayishimiye yongeye kumvikana yikoma u Rwanda arushinja ibyaha bidahari, imyitwarire igamije kuyobya uburari ku mabi akomeje gukorere izo ngabo yahinduye abacanshuro.
Byari kuri uyu wa 19 Ukuboza ubwo yifurizaga inzego z’umutekano umwaka mushya wa 2026 maze Ndayishimiye si ugutaramana u Rwanda yiva inyuma abeshya ko u Rwanda rumushinja kuba abangamiye “umugambi warwo wo kwigarurira uburasirazuba bwa Congo”.
Kuri Ndayishimiye, kwihanukira agafata u Rwanda arwinjiza mu bibazo bya Congo rudafitemo uruhare na ruto, ni amayeri yo kugabanya igitutu afite cy’uko Isi yose imaze iminsi imushinja kuba ku ruhembe rw’ubwicanyi bwibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi muri Congo.
Ese uyu mugambanyi w’amahoro yibwira ko abantu bibagiwe ko impamvu nyamukuru yatumye abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bamwirukana kibuno mpa amaguru mu mujyi wa Uvira kwari ukurengera abaturage bo mu Minembwe n’inkengero zaho bari baragizwe imfungwa n’ingabo ze zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Wazalendo na FARDC kugeza ku rwego babicisha inzara no kubabuza kubona ubuvuzi ku babukeneye?
Ni amahano n’Umuryango w’Abibumbye wamaganye ku mugaragaro.
Soma kandi:Loni yahamije ko u Burundi buri kwica abatuye i Minembwe
Mu yandi mateshwa kandi uyu mugambanyi w’amahoro Ndayishimiye ahora agerageza gutsindagiramo Abarundi, ni ukuvuga ko “u Rwanda ni umuturanyi mubi.”
Ese uyu mugome yibwira ko Abarundi bayobewe ko ari we wafashe icyemezo kigayitse cyo kubafungiraho imipaka, icyemezo abarundi ubwabo batahwemye kwamagana nyamara akanga akavunira ibiti mu matwi?
Yaba yibuka neza ko u Rwanda rucumbikiye ibihumbi by’impunzi z’Abarundi bahunze ubwicanyi n’andi mabi atandukanye bakorerwaga na CNDD-FDD bazira kuba baranze gushyigikira politiki kirimbuzi yayo?
Ndayishimiye n’abo bose bahuje ibitekerezo nawe bakwiye kumenya ko ntawe wigenze ahigira kugirira nabi u Rwanda ngo bimugwe amahoro.
Biraro Erneste