Interahamwe za FDLR mu ikinamico na ba sebuja Sendagara na Sematama, gusa izarangira nabi!
Abantu baguye mu kantu nyuma yo kubona itangazo ry’umutwe w’iterabwoba wa FDLR aho mu gisa nk’ikirego kigenewe urukiko uba ubwira abaterankunga bawo bakuru (u Burundi na Congo) ko uzi neza ko u Rwanda ruteganya “kwigabo ibitero” kugira ngo ruwubishinje.
Iryo tangazo ryagiye hanze tariki ya 17 Ukuboza 2025 rishyirwaho umukono n’ikihebe Cure Ngoma kivugira uyu mutwe ufite ibirindiro mu Burundi no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ibintu abakurikiranira hafi iby’uyu mutwe basanga ari ukuyobya uburari ku byaha utahwemye gukora mu karere by’umwihariko muri iki gihe hakomeje kunozwa umugambi wo kuwutsinsura binyuze mu masezerano y’amahoro ya Washington.
Ibyo kuyobya uburari bishimangira n’ibwirwaruhame za ba sebuja by’umwihariko Patrick Muyaya uvugira ubutegetsi bwa Congo, dore ko badashaka ko usenywa cyane ko ufatiye runini mu nyungu zabo za politike.
Ntawe ukirirwa abaza impamvu aba bicanyi ba FDLR n’ababashyigikiye bahoza mu kanwa u Rwanda barushinja ibyaha bo ubwabo bakoze ntibanagire isoni z’uko banabikora amanywa ava.
Dore nk’ubu kuri uyu 18 Ukuboza 2025 hamenyekanye ko mu duce twa Tuonane, Kametembe na Nyarambwe muri Walikale ibigo by’amashuri 16, birimo 9 by’abanza na 7 by’ayisumbuye byafunze imiryango kubera umutekano muke uhatezwa n’aba bicanyi ba FDLR.
Ibi kandi biriyongera ku yandi makuru yagiye hanze agaragaza ko FDLR yishe abantu bane ndetse itwika inzu nyinshi ahitwa Busurungi, amahano bivugwa ko yari ahagarariwe n’uwitwa Mudayongwa.
Impamvu y’ibi byose ikaba ari uko FDLR iba ishaka kunyaga amasambu y’abaturage nabo bakinangira.
Soma kandi: FDLR yagabye ibitero 21 ku Rwanda mu myaka 31 ishize
Kuva bakwirukanwa mu duce twinshi twa Kivu ya ruguru aho birirwaga bica, basahura, basambanya abagore ku ngufu, abatarakomezanyije n’ingabo za Ndayishimiye batorongereye muri Walikale aho bakomereje amahano yabo.
Muri rya tangazo FDLR kandi iregera Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihe ari zo zashyize izi nterahamwe bwa mbere ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Biraro Erneste