10-06-2026

Aba-DD bakomeje kwerura ko ikibagenza muri Congo ari Jenoside, gusa barakina n’umuriro uzabatwika bagakongoka! 

0

Ndikuriyo Revelien, Umunyamabanga Mukuru w’agatsiko ka CNDD-FDD kari ku butegetsi mu Burundi, yeruye ko n’ubwo bateshejwe umugambi wabo wa Jenoside ku Banye-Congo bo muri Kivu zombi, na n’ubu batarunamura icumu ndetse ko isaha iyo ari yo yose biteguye kuwusubukura.
 
Hari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 2 Mutarama 2026, ubwo yeruraga ko gukorera ubuvugizi izi nzirakarengane z’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi ari icyaha kizabakurikirana kugeza no ku bazabakomokaho.
 
Mu bukana buruta ubw’inzoka y’inkazi, Ndikuriyo yahamirije itangazamakuru ko mu gihe ubutegetsi buriho mu Rwanda buzaba bwaravuyeho, aba banye-Congo bazahura n’akaga gakomeye; ibintu uyu mutegetsi ahuza no kuba u Rwanda abo Banye-Congo bugarijwe n’abarimo Abarundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
 
Iyi mvugo uyu mugome yayikoresheje agamije gukuraho Leta yabo ubusembwa bikururiye bemera gukoreshwa bucakara na Tshisekedi mu kumena amaraso y’Abanye-Congo muri Kivu zombi bafatanyije na FDLR, dore ko 2025 isize ibambitse ubusa atari mu karere gusa ahubwo no ku rwego mpuzamahanga.

Ni imvugo yakoresheje agamije gukomeza gutiza umurindi imvugo za sebuja Ndayishimiye udasiba mu itangazamakuru  mu bushotoranyi bwibasira u Rwanda.

Izi mvugo za Ndikuriyo nta kindi bihatse kitari umugambi w’aba ba DD beruye bagishimuta ubutegetsi mu Burundi mu 2005 ko batazigera bagoheka mu gihe akarere kakirangwamo uwitwa umututsi.

Soma kandi: Igihunga n’ubwoba byatashye Sendagara “Gen Neva” nyuma y’uko Loni yamaganye ubwicanyi bwe muri Congo
 
Ku rundi ruhande, mu kuganira n’itangazamakuru, Abarundi bari biteze ko uyu somambike wa Rwabuzisoni Ndayishimiye agiye kubahumuriza ko byibuze guhera 2026 nta mwana w’Umurundi uzongera gukoreshwa bucakara mu ntambara ya Congo ku nyungu z’agatsiko kabo, cyane ko ikomeje kubahekura umusubirizo, ariko nta byo yakoze!
 
Imvugo z’uyu mu-DD zishimangira ko ingengabitekerezo ya Jenoside ya FDLR yiganjemo abasize bahekuye u Rwanda mu 1994 yamaze guhabwa intebe mu butegetsi bukuru i Gitega.
 
Ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka!
 
Biraro Erneste
 

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading