Icyoba ni cyose kwa Perezida Ndayishimiye, n’igicucucucu cye kiri kumuhahamura!
Mu gitondo cya kare cy’uyu wa 5 Mutarama 2026, Perezida Ndayishimiye yazinduwe no gucyurira abakozi bo mu biro bye (Ntare Rushatsi House) abashinja kumusuzugura, ko bafite undi muntu bakorera, ibyo we yise ko ‘bakorera abami babiri’.
Biravugwa uyu mugambanyi w’Abarundi atigeze anakandagira mu biro bye, byatumye abenshi bahamya ko yugarijwe n’ubwoba buvanze n’igihunga kugeza aho yikanga umuhisi n’umugenzi.
Iki cyikango kuri perezida Ndayishimiye kandi kije gisanga urunturuntu rumaze iminsi mu Barundi aho bibaza mu by’ukuri uwo bagomba kubaha hagati y’uwitwa Perezida ndetse na Ndikuriyo Revelien, umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD.
Tariki 2 Mutarama 2026, Ndikuriyo usanzwe umucurabwenge w’ingengabitekerezo y’amacakubiri n’urwango muri CNDD-FDD yatumije ikiganiro n’itangazamakuru ahanini agamije kwereka Abarundi ko umugambi w’aba-DD wo gukomeza kwicira Abarundi ku rwara nk’inda ndetse no kubangamira ubusugire bw’akarere badateze kuwuvirira.
Ku ruhande rw’Abarundi, iki kiganiro bagifashe nk’umwanya mwiza kuri Ndikuriyo wo kwereka sebuja Ndayishimiye ko ntacyo aricyo mu Burundi dore ko Abarundi beruye ko nta kindi bakuyemo uretse kuninura no gutesha agaciro ibyari byaraye bitangajwe na Ndayishimiye mu ijambo ritangiza 2026.
Nta minsi kandi irashira humvikanye icyuka kibi hagati y’uyu munyagitugu Ndayishimiye na Gen Niyongabo Prime uyobora igisirikare, ahanini bapfa indonke bakura mu bucakara bw’abana b’Abarundi bacuruza kwa Tshisekedi.
Soma kandi:Abarundi bageze aho bita Sendagara “Gen Neva” umugambanyi
Nyuma y’imyaka hafi 6 yicira Abarundi ku rwara nk’inda, umunyagitugu Ndayishimiye yatumye u Burundi bukomeza kuba igihugu cya mbere gikennye ku Isi aho igitoro, isukari, amadovize, imiti byahindutse kibonumwe.
Ikibabaje kurusha ibindi ni uburyo n’uwo ari we wese ugerageze kugira inama aka gatsiko ka Ndayishimiye ahembwa kwicwa cyangwa kwiturira muri gereza igihe cyose atabashije gukiza amagara.
Uretse kuba aba bagambanyi b’u Burundi bakomeje kuryana nk’isenene, nta gushidikanya ko n’umuturage usanzwe w’umurundi arambiwe iyi ngoma mpotozi y’aba DD.
Biraro Erneste