Muri “Guatanamo” ya Ndayishimiye inzara iravuza ubuhuha, abasirikare barenga 900 bari guhumeka umwuka wa nyuma!
I Burundi mu nkambi ya DCA Passive benshi bita “Guantanamo” yakira abasirikare bakomerekeye ku rugamba haravugwa inzara idasanzwe aho magingo aya habarurwa abasirikare basaga 900 bashonje bikomeye ku buryo isaha iyo ari yo yose bapfa.
Mu butumwa bw’intabaza yahaye kimwe mu bitangazamakuru bikurikiranira hafi ibyo mu Burundi, umwe muri izi ntabwa za Ndayishimiye yagize ati:”Turi abarenga 900 bagiye kwicirwa n’inzara hano.Tubona ibiribwa bike cyane, inzara igiye kutwicira hano”.
Ikindi kandi, nta musirikare n’umwe ubarizwa muri iyi nkambi wemerewe gusohoka, ibyo aba basirikare basanga ari ukugirwa imfungwa mu gihugu cyabo. Bikaba ndetse biza bishimangira bwa bugome bwokamye Ndayishimiye n’agatsiko ke.
Wa musirikare yakomeje agira ati:” Ibiribwa biraza ariko bigahita bigurishwa. Iyaba byibuze twari twemerewe gusohoka, twakora uko dushoboye kose maze tukimenya. None dore ubu tubayeho nk’imfungwa mu gihugu twarwaniye.”
Soma kandi: Sendagara “Gen Neva” mu koza mu bwonko ingabo kugira ngo akomeze kuzikoresha mu nyungu ze
Indi ngororano Ndayishimiye aha aba basirikaye yagize ibimuga n’inkomere, ni ukubima ubwiherero dore ko ubusanzwe muri iyi Guantanamo uretse kuba bushaje butari no ku rwego rwo gukoreshwa n’abantu bafite ubumuga.
Umusirikare watanze amakuru agira ati:”Kugira ubumuga ukisanga mu bwiherero budashobotse si ikintu cyoroshye.”
Mu bindi bihembo abahagarariye Ndayishimiye muri Guantanamo bagenera izi nkomere n’abamugaye birimo kubatondesha ku idarapo kandi azi neza ko badashoboye guhagarara, kubategeka kujya gutashya inkwi zo gutekesha n’andi mabi menshi.
Ikibabaje kurushaho ni uburyo uyu mugambanyi w’Abarundi Ndayishimiye akomeje guca ruhinga inyuma yohereza abandi basirikare muri Kivu y’epfo mu mugambi wa jenoside yibasira Abanye-Congo b’Abatutsi mu mugambi ahuriyemo na Tshisekedi na FDLR.
Biraro Erneste