Icyo … yanze umanika aho ireba: Tshisekedi waciye amazi ibiganiro bya Luanda ubu noneho ngo arabishaka!
Perezida Tshisekedi akomeje kwisirisimba inyuma ya mugenzi wa wa Angola Joao Lourenço amusaba ko yatangiza ibiganiro bishya by’amahoro bimuhuza n’u Rwanda mu gihe nyamara Tshisekedi ari we wadobeje ibyari byabanje atuma bidatanga umusaruro binabiviramo gukubita igihwereye.
Ku itariki ya 4 Mutarama 2026, uyu munyagitugu utabyina ngo ashinge yagiranye ibiganiro na Perezida Lourenço none nyuma y’iminsi itatu gusa, kuri uyu 8 Mutarama nabwo yerekeje muri Angola gutakamba ngo mugenzi we amufashe abyutse biriya biganiro.
Mu Ukuboza kwa 2024 Perezida Lourenço wari umuhuza mu biganiro bya Luanda yatangarije ikinyamakuru Jeune Afrique ko Tshisekedi yakomeje kwitambika umugambi w’amahoro.
Icyo gihe Lourenço yahishuye ko yisabiye Tshisekedi gushyira agapira hasi akemera ibiganiro n’umutwe wa AFC/M23, ariko ngo yakomeje kwinangira; bivuze ko Tshisekedi ashishikajwe gusa no guhoza mu kanwa amahoro ariko mu by’ukuri ari gashozantambara.
Soma kandi: Inkuru mutabwiwe: Uko Tshisekedi yasebeye i Luanda, agataha yimyiza imoso
Kuba Tshisekedi yongeye kwibuka ibiganiro bya Luanda yari yrateye ishoti agakomeza kwitambika umugambi w’amahoro bishimangira ko agamije gusa kurangaza abantu kugirango amahoro arambye akomeze gutinda kugerwaho.
Kuva ku biganiro by’amahoro bya Nairobi, ibya Luanda muri Angola, ibya Doha ndetse n’ibya Washington, hose Tshisekedi yabwiwe gushyira mu bikorwa ibyo yashyizeho umukono ariko yakomeje kwinangira yigira syoli.
Ndayambaje Marc