05-04-2026

Interahamwe za “All for Rwanda” mu butiriganya bwo gukingira ikibaba FDLR

0

Intagondwa za Jambo ASBL na FDU-Inkingi binyuze mu kiryabarezi bashinze cyitwa “All for Rwanda” bakomeje kuvuza induru ku mbugankoranyambaga bakwiza ibinyoma byibasira ingabo z’u Rwanda nk’umuvuno wo kuzihimuraho kuko zidahwema kuburizamo imigambi mibisha yabo.

Dore nk’ubu izo nyangabirama zakamejeje mu gihuha cy’uko “Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’umutwe wa M23 bica Abahutu muri Congo n’abakongomani b’Abahutu”.

Icyo kinyoma bagihereye ku ngirwa-raporo imaze iminsi isohotse y’itsinda ry’abiyita Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo byugarije uburasirazuba bwa Congo, aho iyo ngirwaraporo irimo ingingo y’ikinyoma ivuga ku “bahutu bahungiye muri Congo”.

Iryo tsinda ry’abiyita izo mpuguke ubundi risanzwe rizwiho gukwirakwiza ibinyoma hagamijwe kugoreka ukuri.

Nk’uko bisanzwe Interahamwe zahise zibona akanya ku gukoresha iturufu yo kuvuga ko u Rwanda rwica “abahutu bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.

Ibyo byose ni ibinyoma dore ko ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi bwashyize imbere gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bwongera kubanisha abishe n’abiciwe muri sosiyete imwe ngo hubakwe igihugu kizima kizira amacakubiri, ikintu kitigeze kiba ahantu na hamwe ku Isi hagize amateka mabi ya Jenoside.

Ikindi kandi ni uko abagize Icyo kiryabarezi cya “All for Rwanda” mu busanzwe babeshya ko bashishikajwe no kuvugira “impunzi z’Abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Congo” nyamara baba bagamije gutabariza no kuvugira umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda mu 1994.

Ibyo izo mburamukoro zibikora zirengagije ko u Rwanda rwakuyeho sitati y’ubuhunzi Tariki ya31 Ukuboza 2017, bitewe n’uko impunzi zose z’Abanyarwanda zari mu bihugu bitandukanye zatashye ku bushake, abataratashye ni abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bagumye mu mashyamba ya Congo banakomeje gufashwa na leta y’icyo gihugu kugira ngo bazagaruke mu Rwanda barangize umugambi wabo mubisha wo kumaraho Abatutsi mu Rwanda.

Izo mburamukoro zigizwe n’abakomoka ku nterahamwe bari mu gatsiko ka Jambo ASBL n’aka FDU-Inkingi abenshi muri bo bafitemo imiryango ndetse nabo bahunze ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bakoze birimo ni ibya Jenoside bicamo ibice bamwe bahungira mu mashyamba ya Congo abandi batorongererera mu bihugu by’i Burayi, niyo mpamvu usanga bacitse ururondogoro ngo baravugira izo nterahamwe.

Ubwenge bwabo bucagase bubabeshya ko FDLR bavugira banashakira inkunga ngo “izakuraho’’ ubuyobozi bw’u Rwanda, igashyiraho ubwa Parmehutu bifuza.

Ibyo interahamwe bakwiye kumenya ko izo nterahamwe bavugira zitazigera zihanagurwaho ibyaha kandi bizarangira zigejejwe imbere y’ubutabera.
 
Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *