13-06-2026

Ikigarasha Robert Kabera aho bukera aratoragura amasashi mu mihanda ya Kampala!

0

Ikigarasha Robert Kabera wigize impunzi muri Uganda nyuma yo gutoroka ingabo z’u Rwanda (RDF) agahitamo kuba nyiramubande w’interahamwe n’ibigarasha, ageze aho agiye kwicwa n’inzara none ari gushakira amaramuko ku mbugankoranyambaga akwiza ibinyoma bidafite umutwe n’ikibuno.

Kabera ukunze kwitera amajeki avuga ko yabaye “umusirikare ukomeye” aherutse kwifata ajya ku muzindaro we wa YouTube maze ahimba ibinyoma ku basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda by’uko “biba amabuye y’agaciro muri Congo bakaza bakuzuza inyubako mu Rwanda mu gihe abasirikare bagiye kwicwa n’inzara”.

Ayo mateshwa yayavuze yigize nyoninyinshi ngo aratabariza abasirikare bari mu ngabo z’u Rwanda “babayeho nabi”.

Ibyo byose ni ibinyoma Kabera akoreshwa n’inzara afite igiye kumwica aho imirimo yose yamunaniye agahitamo kujya gushakira views za YouTube.

Ni ibintu uyu mugabo mbwa akora binyuze mu gusiga icyasha u Rwanda na RDF kubera ko azi ko iyo abikoze abamukurikira buhumyi baba benshi hanyuma YouTube ikamwishyura maze abone icyo ashyira mu gifu cye.

Akimara kwigira impunzi muri Uganda Kabera yabayeho nabi aho yabanje no kujya abumba amatafari.

Nyuma yaje kwigira inama yuzuye ubujiji no guhemuka yo kwijandika mu macakubiri no kuba nyiramubande w’interahamwe n’ibigarasha maze akwirirwa avuza induru ku mbugankoranyambaga byose ahanini abiterwa n’amaco y’inda.

Mu mwaka wa 2020 nyuma y’uko yari amaze iminsi ashakishwa n’inzego z’ubutabera bwa gisirikare ku byaha yari akurikiranweho byo gufata ku ngufu umukobwa we w’imyaka 15, Kabera yahise atorokera muri Uganda gusa akihagera yasamiwe hejuru n’interahamwe n’ibigarasha ngo bamukoreshe nawe ntiyazuyaza aremera.

Ibinyoma byose ikigarasha Kabera yakwiza agamije gushaka amaramuko ntabwo bizakuraho ko Abanyarwanda bamuzi nk’uwahoze ari umusirikare urangwa n’ikinyabupfura gicye, gukunda inzoga n’ibiyobyabwenge bikabije, kujya mu ndaya umunsi ku munsi n’izindi ngeso, rero ntawe yabeshya.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading