09-06-2026

‘Sous-gabo’ Jean de Dieu Ihorahabona nareke gucurangira abahetsi!

0

Ku mbugankoranyambaga hakomeje kugaragara urusaku rw’akagabo kazwiho ubuhezanguni no kwigomeka kitwa Ihorahabona Jean de Dieu gakwiza ibihuha kuri gahunda y’imiturire iboneye mu Mujyi wa Kigali.


Ibyo binyoma byuzuye urwango n’uburozi uyu Ihorahabona yabikwirakwirije ku muzindaro wa YouTube w’umuhezanguni w’umugome Ingabire Victoire Umuhoza yashinze ngo ajye ujye umufasha gukwiza amatwara atesha agaciro imigambi myiza y’iterambere Leta y’u Rwanda igeza ku baturage.


Iyi mburamukoro iherutse kwifata ivuga ko umushinga wo kwimura abaturage bahoze batuye mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro bakaza kwimurwa bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegerezo wa Busanza ari “ubujura bwazanywe na Leta y’u Rwanda” ndetse ko kugeza ubu abaturage baba bagiye kwimurwa “bashyirwaho iterabwoba”.


Ndetse mu kinyabupfura gicye avuga ko Perezida Kagame “afite uruhare” mu ikibazo cya Kangondo.


Iyo Ihorahabona avuga ayo mateshwa yose aba agamije gutera Abanyarwanda kwigumura kuri gahunda ziboneye za Leta ndetse no kubangisha ubuyobozi bwabo ngo abumvishe ko butabitayeho ahubwo buriho ngo bubacucure utwabo, gusa byose bikomeza gufata ubusa.


Gahunda yo kwimura abaturage ba Kangondo na Kibiraro Leta yayikoranye ubushishozi n’ubunyamwuga hagamijwe ko abaturage batura ahantu heza kandi haboneye.


Kugeza magingo aya abaturage batujwe mu Busanza babayeho neza ibintu bo ubwabo badahwema kwiyemerera umunsi ku wundi, batitaye ku rusaku rw’interahamwe n’ibigarasha abatifuriza ineza u Rwanda bagiye bakoresha ngo bagumure aba baturage.


Iyi ngirwamugabo Ihorahabona kandi yigeze gutabwa muri yombi azira kugira uruhare mu cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano.


Ibinyoma byose aka kagabo kakwirakwiza ntacyo bizigera bitanga bitewe n’uko Abanyarwanda bazi neza ko imiyoborere ya Perezida Kagame igamije kubashakira ibyiza gusa.
Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading