Abanzi b’u Rwanda bihishe hirya no hino ku Isi basizoye baba nk’abasazi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko kuri uyu wa kane tariki ya 29 Mutarama 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutaye muri yombi uwitwa Barafinda Sekikubo Fred.
RIB yatangaje ko Barafinda afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko, uru rwego ruvuga kandi ko atari we gusa ahubwo afunganye n’abandi bagabo batatu aribo, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet.
Fred Barafinda we n’abo bagabo bose bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.
Gusa aba banzi b’u Rwanda bagizwe n’interahamwe n’ibigarasha bakamejeje mu bihuha by’uko ngo “Barafinda yafunzwe azira kutavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda” ndetse ko ari ko “Leta ya Kigali isanzwe ibigenza iyo ishaka gucecekesha abatavuga rumwe nayo”.
Ibyo ni ibihuha dore ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko ndetse amategeko atagira uwo arenganya n’uwo atetesha, ntabwo ubutabera bw’u Rwanda bwakwifata ngo bute muri yombi Barafinda nta mategeko yishe, ndetse n’igitangaza bashaka kugira Barafinda ntacyo aricyo.
Barafinda amaze igihe akorera ibiganiro ku mizindaro itandukanye ya YouTube aho adahwema gukwirakwiza ibihuha, gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda abushinja ibyaha bitabaho ndetse n’ibindi byinshi bidafite epfo na ruguru.
Uyu musaza kandi akunze kumvikana yivugira ko “ntacyo guhomba” afite, ibintu bituma Interahamwe n’ibigarasha bamufatirana bakamukoresha mu nyungu zabo.
Bityo rero u Rwanda nk’igihugu kigendera ku mategeko ntabwo rushobora kwihanganira uyica nkana akwirakwiza ibihuha byateza imvururu mu Banyarwanda.
Ikindi kandi u Rwanda nk’igihugu kimaze imyaka 32 kigobotoye amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ruzi agaciro ko kubaho nta mahoro ndetse n’icyo amahoro avuze.
Ni muri urwo rwego u Rwanda rudateze kwihanganira abantu nka Barafinda ndetse n’izo nterahamwe n’ibigarasha zimushimagiza ngo ateze imvururu.
Ibihuha by’interahamwe n’ibigarasha ntawe ukwiye kubyitaho cyane ko biri mu murongo nanone w’ubutiriganya aba banzi b’u Rwanda bakunze gukoresha ngo bahishire ibyaha byabo birimo ubwicanyi, ubujura bakoreye mu Rwanda mbere y’uko batorongerera mu bihugu ubu bihishemo.
Mukobwajana Linda

