Site icon MY250TV

Kwitwa umuyobozi wa AU byatumye Sendagara “Gen Neva” yiyimika nk’imana y’Abarundi!

Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2026 ubuzima bwiriwe bwahagaze ku batuye umujyi wa Bujumbura aho Perezida Ndayishimiye yari yategetse ko imirimo yose ihagarara maze abaturage bakirirwa ku mihanda bategereje ko agera mu Burundi avuye muri Ethiopia aho yaherewe ubuyobozi bw’Umuryango w’ Ubumwe bwa Afurika.

Abarundi benshi bagizweho ingaruka n’iyi myitwarire ya Ndayishimiye wigize imana y’Abarundi.

Nta mucuruzi wigeze afungura iduka rye, amashuri yiriwe afunze, nta soko ryaremye, nta mukozi wa Leta wigeze akandagira mu biro.

Ndayishimiye yigiraga nk’aho byibuze hari inkuru nziza abazaniye y’uko igitoro kigiye kuboneka, y’uko abarimu n’abaganga bagiye kuboneka mu gihugu, y’uko ibiciro ku masoko bigiye korohera rubanda rugufi, n’ibindi byinshi.

Uretse kuba yaririje abaturage ku mihanda bamutegereje, mu nzira zitandukanye aho Ndayishimiye n’umugore we Ndayubaha bagiye baca wasangaga abaturage bategetswe gusasa ibitenge hasi mu mihanda ngo bagende babikandagiraho, imyitwarire yongeye gushimangira ubujiji n’ubugome byimakajwe n’uyu mu DD mukuru.

Iyi myitwarire y’ubujiji ya Ndayishimiye yatumye abenshi bibaza mu by’ukuri agashya kabaye ku kuba u Burundi ari bwo buri kubarizwa ku buyobozi bwa AU cyane ko butabitorewe ngo tuvuge ko hari ikindi gihugu aba-DD bahigitse kugira ngo babugereho.

Ubu ni ubuyobozi busimburanywaho n’ibihugu binyamuryango aho buri gihugu kigira umwanya wacyo maze kigahabwa kuyobora mu gihe cy’umwaka.

Nyuma yo guhabwa ubuyobozi bwa AU, umunyagitugu Ndayishimiye yatangiye kwitwara nk’Umwami nyamara ibi ni ukwikirigita agaseka cyane ko ibikorwa bye haba mu gihugu cye ndetse no mu karere bimugaragaza nk’umunyagasozi, washyize igifu cye imbere aho guharanira amahoro n’iterambere nk’umuyobozi.

Kuva yagera ku butegetsi, Ndayishimiye yananiwe gushyira igihugu cye ku murongo ahubwo ahitamo gushyira imbaraga mu kudurumbanya akarere maze ajya kuba umupagasi w’umugome mugenzi we Tshisekedi mu mushinga bahuriyeho wo kwibasira Abanye-Congo b’Abatutsi.

Biraro Erneste

Exit mobile version