Perezida Ndayishimiye akomeje gutamazwa n’ingaruka z’icyemezo cye cyo gufunga imipaka imuhuza n’u Rwanda
Imyaka ibiri irihiritse Ndayishimiye Évariste utegeka u Burundi afashe icyemezo gishaririye ku mubereho y’Abarundi cyo gufunga imipaka yose yo ku butaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda, ibikomeje gutuma abaturage bishora mu bikorwa bishyira mu kaga ubuzima bwabo.
Hari amakuru yizewe ava mu Ntara ya Kayanza yagiye hanze y’umuturage abapagasi ba Ndayishimiye bo mu nzego z’ibanze zatereje cyamunara imitungo ye ifite agaciro k’arenga 11,000,000 z’amarundi, aho icyaha rukumbi uyu muturage ashinjwa ari gucuruza bimwe mu bicuruzwa byakorewe mu Rwanda, ikintu aba ba DD bayobowe na Ndayishimiye bafata nk’ikosa ricisha umutwe ku Murundi wese ufashwe.
Aha buri wese yakwibaza uburyo aba baturage bazabaho mu gihe n’ugerageje gushakisha imibereho asubizwa ku isuka n’ubuyobozi bwakabaye bumufasha kwiteza imbere.
Perezida Ndayishimiye yagiye yumvikana mu bihe bitandukanye yigamba ko gufunga imipaka “ntacyo u Burundi buzabihomberamo”, ndetse akanarenzaho ko Abanyarwanda bazabihomberamo k’ubwo kubura imikeke n’indagara Abarundi bazaga gucuruza mu Rwanda imipaka itarafungwa.
Ikibabaje kurusha ni uko ubu n’iyo mikeke n’indagara rubanda rugufi rutakibasha kubyigondera kuko ibiciro biherutse kujya hanze mu 2025 byagaragazaga ko ikiro cy’indagara cyaguraga agera kuri 150.0000 y’Amarundi.
Kuva Ndayishimiye yafunga imipaka, ni kenshi hagiye hagaragara Abarundi baturiye imipaka bari batunzwe n’ubushabitsi bwo kwambuka imipaka batakambira umuhisi n’umugenzi ko ubuzima bwabo bukomeje kujya mu kaga, nyamara uyu mugambanyi Ndayishimiye yakomeje kuvunira ibiti mu matwi.
Soma kandi:Abarundi barataka ibihombo bikomeye nyuma y’icyemezocya Gen Neva cyo gufunga imipaka n’u Rwanda
Kuva Ndayishimiye yafata ubutegetsi mu Burundi, iki gihugu gikomeje gusaya mu isayo y’ibibazo, aho ubu kiri mu bikennye kurusha ibindi ku Isi, aho ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli kimaze imyaka irenga 5 cyaraburiwe igisubizo.
Biraro Erneste