Sendagara “Gen Neva” ari kwikanga M23 ahantu hose, hafi kwisobaho!
Umunyagitugu Ndayishimiye ufite ipfune ryo kuba AFC/M23 yaramutsinze muri Uvira yatangiye gutura umujinya urubyiruko rwe aho ubu yategetse igipolisi na za nterahamwe ze zizwi nk’Imbonerakure kujya batangira buri musore wese babonye atambuka i Bujumbura bakamusaka.
Amakuru aturuka i Bujumbura agaragaza ko ahagaritswe acunaguzwa bamubaza niba atari uwo muri M23, imikorere isa neza neza niyakoreshwaga mu Rwanda mbere gato ya Jenoside yAbatutsi bahiga abo ubutegetsi bwa Habyarimana bitaga ibyitso byInkotanyi
Iri terabwoba rya Perezida Ndayishimiye ku rubyiruko ntawe rikwiye gutungura dore ko nubusanzwe umubano wuyu munyagitugu nabaturage be uri mu manegeka kubera imiyoborere ye mibi.
Biragoye cyane ko umubano wa Ndayishimiye nuru rubyiruko waba mwiza mu gihe rukomeje kumutera uwinyuma rwanga kujya gucungura umugati we yari amenyereye guhabwa na mushuti we Tshisekedi wa Congo Kinshasa aho bakoresha uru rubyiruko rw Abarundi, amabandi ya Wazalendo hamwe ninterahamwe zo muri FDLR mu kwica Abatutsi muri Kivu yEpfo.
Soma kandi: Sendagara Gen Neva ageze aho akina ku mubyimba urubyiruko yakenesheje
Ndayishimiye kandi ntiyigeze ahisha ko imibereho yurubyiruko rwu Burundi itari muri gahunda ze dore ko iki gihugu cyugarijwe nibura ry abarimu aho bivugwa ko kuva umwaka wishuri 2025-2026 watangira, abagera ku 1800 bamaze guta akazi.
Kuri Ndayishimiye, urubyiruko yemera ni urwemeye kwinjira no kwitwara nkimbonerakure, aho we nagatsiko ke kabo bahuriye muri CNDD-FDD birirwa barupakiramo ingengabitekerezo kirimbuzi yabo.
Ntibyabura kandi ko Ndayishimiye abona umuhisi numugenzi akamwikangamo AFC/M23 cyane ko azi isomo ryurugamba idasiba kumuhera hirya iyo mu misozi nibibaya bya Congo.
Biraro Erneste