Musabyimana Gaspard uri ku rutonde rw’abantu 25 u Rwanda rushakisha kubera gutera inkunga iterabwoba akaba na nyiramubande w’abahezanguni bo mu gatsiko ka FDU-Inkingi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, yongeye kumvikana akwirakwiza uburozi bw’ibinyoma bugamije gusiga icyasha ingabo z’u Rwanda n’ubuyobozi bwazo.
Ni nyuma y’uko uyu musaza usaziye ubusa yifashe akajya ku muzindaro we rutwitsi wa YouTube asanzwe akoresha mu gusebya URwanda ngo abone amaramuko mu binyoma byinshi no kutagira isoni agashinja ihuriro rya AFC/M23 n’ingabo z’u Rwanda kwica Umufaransakazi i Goma mu mpera z’icyumweru gishize.
Ni mu gihe nyamara ingabo za Tshisekedi (FARDC) ari zo zagabye igitero cya drones mu gace ka Himbi mu mugi wa Goma, cyicirwamo abantu batatu barimo Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, mu rukerera rwo ku wa 11 Werurwe 2026.
Kugereka ubwo bwicanyi ku ngabo z’u Rwanda ni umuvuno usanzwe ukoreshwa n’interahamwe n’ibigarasha nka Musabyimana bagamije gusiga icyasha no gusebya ingabo z’u Rwanda gusa burigihe ukuri kurabatamaza bikarangira basebye.
Ikindi kandi birazwi neza ko ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Tshisekedi rimaze igihe rigaba ibitero byinshi bya drone muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ntaho bihuriye n’u Rwanda bityo rero gushaka kubyegeka ku Ngabo z’u Rwanda ni amateshwa adakwiye kugira uwo arangaza.
Ntabwo bitangaje ko aba banzi b’u Rwanda basimbukira ku kantu kose karuvuga nabi cyane ko ariyo ntego bihaye bavuga ko ariyo izabageza ku nzozi zidashoboka bahorana zo kuyobora u Rwanda.
Musabyimana n’izindi nterahamwe ngenzi ze bakwiye kumenya ko ibyo bakora byose mu gukwirakwiza ibinyoma kuri RDF hagamijwe kuyisebya no kuyigaragaza uko itari, bitazigera bikuraho ibigwi byayo mu kubungabunga amahoro n’ituze ry’Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.
Mukobwajana Linda

