Site icon MY250TV

Ikihebe Musabyimana niyiririre n’Interahamwe abereye umumotsi, afashe hasi u Rwanda!

Ku muzindaro rutwitsi wa YouTube w’ikihebe Musabyimana Gaspard akaba na nyiramubande w’abahezanguni bo mu gatsiko ka FDU-Inkingi, yumvikanye avuga amagambo aterekeranye yibasira ingabo z’u Rwanda n’ubuyobozi bwazo.


Ikihebe Musabyimana gisaziye mu matiku, cyabeshye ko ngo Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Kagame Paul “ategekesha igisirikare igitugu”.


Ayo mateshwa yahawe nkwenene n’abantu mbarwa bamukurikiye dore ko byagaragaraga ko ibyo arimo kuvuga ari nta kimenyetso na kimwe yigeze agaragaza, ahubwo buri kinyoma yavugaga ko ngo ari umugabo baganiriye akabimubwira.


Icya mbere ni uko aya mateshwa uyu mumotsi w’Interahamwe n’abahezanguni bo mu gatsiko ka FDU-Inkingi, yayavugishijwe n’ikimwaro cyo kuba umutwe w’iterabwoba wa FDLR we na bagenzi bashyigikiye, udasiba gusubizwa inyuma n’igisirikare cy’u Rwanda mu bitero birenga 21 umaze kugaba k’u Rwanda.


Icya kabiri nuko kuba ikihebe Musabyimana kizwiho gushyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR cyavuze amahomvu ku gisirikare cy’u Rwanda (RDF), ntibikuraho ko ubu ari cyo gisirikare Perezida Kagame yivugiye ubwe ko ari cyo gisirikare yifuzaga ko u Rwanda rugira kuva cyera, bityo rero ibinyoma byose iyi nyangabirama yakivugaho ni uguta inyuma ya Huye.


Soma kandi: Ikihebe Musabyimana wa FDU-Inkingi/FDLR asaziye mu budode


Aho bigeze ikihebe Musabyimana niyiririre ubwe ndetse n’abahezanguni b’abanyabyaha ashyigikiye barimo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ahubwo yakire ko abanzi b’u Rwanda aho bava bakagera, batsinzwe burundu kandi ko ntaho bashobora kumenera, ibinyoma bakwiza ntacyo biteze gufata kuko ukuri guhora gutsinda.


Ndayambaje Marc

Exit mobile version