Ikihebe Musabyimana Gaspard uri ku rutonde rw’abantu 25 u Rwanda rushakisha kubera gutera inkunga iterabwoba akaba na nyiramubande w’abahezanguni bo mu gatsiko ka FDU-Inkingi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, yongeye gushimangira ko ari igisambo ruharwa kibeshejweho no gucucura abantu.
Uyu musaza ushaje yanduranya, aherutse kumvikana yikirigita agaseka ko ngo yanditse ingirwagitabo ku “byavuzwe n’ibitaravuzwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), gihishura kandi amabanga ya TPIR”.
Ukuri guhari kandi kuzwi neza ni uko iyi nterahamwe yanditse icyo gitabo igamije ubujura bwo gucucura abantu utwabo no kubanyunyuza udufaranga twabo binyuze mu bucuruzi bw’icyo gitabo.
Ubwo bujura n’ubutekamutwe bya Musabyimana abikora yitwaje ko ngo yakoze muri ruriya rukiko mu gihe cyirenga imyaka itanu nk’umugenzacyaha.
Kuba umuntu yaba yarigeze gukorera muri ruriya rukiko ntibyemeza ukuri kw’ibyo avuga ku mateka yarwo cyangwa ku mabanga avuga ko ahishura.
Soma kandi: Musabyimana Gaspard wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ni muntu ki?
Ikindi gishimangira ubusambo n’ubucakura bya Musabyimana ni uburyo yabwiye abamukurikira buhumyi ko adashobora kubabwira ibiri mu gitabo kubera ko “amatsiko yabo yo kugisoma bagomba kuyagumana”.
Aho yari ashatse kuvuga ko aramutse avuze ubusa n’ibinyoma biri muri iyo ngirwagitabo nta n’umwe waba akikiguze, ibyo bikaba byakwica umugambi we mubisha afite, bityo rero agomba gukurura abaguzi no kubashishikariza kugura igitabo.
Uwo si umuvuno mushya ku nterahamwe n’ibigarasha, dore ko ushaka kubaka izina wese arishakira ku gusebya u Rwanda, ushaka kuzuza igifu cye abishakira ku Rwanda, rero kuba iyi Nterahamwe Musabyimana yashakira amaramuko ku Rwanda ngo ikunde ibone icyo ishyira mu gifu cyayo ntawe bikwiye gutangaza.
Musabyimana nta bitekerezo, ubusesenguzi agira ahubwo ibyo ahoramo ni uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri aba agamije gushyira mu Banyarwanda, gusa bikarangira byose bimupfanye.
Urukiko rwa TPIR rwashinzwe n’Akanama Gashinzwe Amahoro ku Isi ka Loni kugira ngo ruburanishe abayobozi n’abandi bantu bakomeye bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Soma kandi: Ibitekerezo bya Musabyimana wa FDU-Inkingi birwaye bwaki
Musabyimana kandi yiyemeje kwamamaza interahamwe, ibigarasha n’abandi biyiyita ko baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aho uba usanga bakora hasi hejuru ngo bakunde basebye u Rwanda, ari nako igikomye cyose basimbukana nacyo nyamara intego nyamukuru baba bafite ari ugusenya ibyagezweho dore ko bose baba bitwikira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Musabyimana akwiye kumenya ko nta munyarwanda uteze kuzasoma amanjwe ye y’igitabo dore ko bamuzi neza ndetse badasiba kuvuga ko nta neza abifuriza bigatuma bamugendera kure.
Mukobwajana Linda

