Hafashwe akavagari k’amadorali yari yibwe bigizwemo uruhare n’umuhungu wa Perezida Tshisekedi
Ku wa 21 Werurwe 2026 ku kibuga cy’indege cya Nd’jili giherereye i Kinshasa hafatiwe igifurumba cya za miliyoni z’amadorali yari yibwe n’agatsiko gakorera Anthony Tshisekedi, umuhungu wa Perezida Tshisekedi.
Tshisekedi asanzwe amenyereweho gukoresha ubabasha ahabwa n’itegeko nka Perezida maze agasahura umutungo w’igihugu, amanyanga yanatoje abagize umuryango we kuva yagera ku butegetsi bw’iki gihugu kiri mu biyoboye ibindi mu bukene ku Isi.
Inkomoko y’aya madorali perezida Tshisekedi n’umuryango we bakomeje kwishimishamo nta yindi uretse ibirombe by’amabuye y’agaciro hirya no hino mu gihugu bahinduye akarima kabo, aho bacukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko.
Ku ruhembe haza ibirombe biherereye muri Katanga ho mu Ntara ya Lualaba.
Kuri Tshisekedi, imyitwarire nk’iyi irashimangira ko yaje nk’isiha rusahuzi, ko ataje nk’umukuru w’igihugu.
Izi za miliyoni z’amadorali zari ziyoberejwe kuri konti za Tshisekedi n’umuryango we ziri mu Bubiligi, ibyo abenshi bagarukaho bibaza uburyo umutungo wakabaye ukoreshwa mu iterambere ry’igihugu ujyanwa hanze yacyo nyamara abo wari ugenewe ari Abanye-Congo bakomeje kwicira isazi mu jisho.
Iyi ikaba ari nayo mpamvu hakomeje kugaragara Abanye-Congo binubira bikomeye ubutegetsi bwa Tshisekedi aho badatinya kumwita umugambanyi n’andi mazina ahamya ko adakwiye kubabera umuyobozi.
Tariki 28 Nyakanga 2025, amagana y’Abanye-Congo bagize amoko 27 atuye Intara ya Lualaba bateguye imyigaragambyo yamagana ku mugaragaro perezida wabo Tshisekedi bamushinja gusahura umutungo wabo kandi bo nta nyungu babonamo.
Soma kandi: Ikibazo Congo ifite ni Tshisekedi wigize isiha rusahuzi– Moïse Katumbi
Aya marorerwa y’umuhungu wa Tshisekedi ku kibuga cy’indege ni nk’igitonyanga mu nyanja ku bujura uyu muryango wa Tshisekedi ukora. Birashimangira kandi ko ubutegetsi bwa Tshisekedi budakozwa ibyo kugendera ku mategeko agenga igihugu.
Ikibabaje kurushaho ni uburyo Tshisekedi wanywanye n’interahamwe n’ibyihebe bya FDLR akomeje gukora iyo bwabaga ngo ahindure itegekonshinga kugira ngo we n’umuryango bakunde barambye mu busahuzi.
Abanye-Congo bakwiye kugira icyo bakora amazi atararenga inkombe!
Biraro Erneste