Umunyarwanda yabivuze neza ko ‘ntakabura imvano’ kandi ko ‘inyana ni iya mweru’, iyi migani uyu munsi irasobanura neza imyitwarire y’ubuhezanguni ikomeje kuranga Jean Luc Habyarimana, mwene umunyagitugu akaba umujenosideri kabombo Juvénal Habyarimana “Kinani”.
Mu gihe habura amasaha macye ngo u Rwanda rutangire kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu Jean Luc usanzwe ubundabunda mu Bufaransa yasohoye inyandiko ndende idafite umutwe n’ikibuno igamije kwereka abamukurikira buhumyi ko ababyeyi be by’umwihariko nyina, Kanziga Habyarimana, “nta ruhare bagize” mu itegurwa n’ishyira mu bikorwa rya Jenoside.
Ni mu gihe nyamara abo babyeyi be ari bo benyegeje umugambi wa Jenoside by’umwahariko kuva bafata ubutegetsi mu 1973 aho umugabo yategeka ndetse n’umugore agategeka mu ifatwa ry’ibyemezo bigamije gukandamiza Abatutsi byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aha ni ho Jean Luc yakuye umurage mubi n’urwango; ibintu yashimangiye ubwo Jenoside yari itangiye dore ko nawe yayitije umurindi nk’uko ubuhamya butandukanye bw’abamuzi bubigaragaza.
By’umwihariko, Jean Luc wigira nyoni nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yabaga ari hose yabaga afite imbunda yo mu bwoko bwa ‘Vektor R4’, aho yanyuraga hose ahetse iyo mbunda ari kumwe n’abari bashinzwe umutekano wa se byatumaga interahamwe zumva ko zishyigikiwe bityo zikica Abatutsi benshi nta cyo zishisha.
Ibintu byaje gufata indi ntera ubwo abasirikare bari bashinzwe umutekano wa Habyarimana bicaga uwari Minisitiri w’Intebe, Agatha Uwilingiyima, bitewe n’urwango Jean Luc yamwangaga yagiye kureba umurambo we ngo amenye ko koko yashizemo umwuka maze mu rwego rwo kwishimira ko yishwe nawe ashaka kumurashisha ya mbunda yitwazaga.
Ibi byashimangiwe n’abatangabuhamya babyiboneye maze babihamiriza imbere y’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Gisirikare mu Bubiligi ku wa 22 Kamena 1994.
Soma kandi: Perezida Kagame yahishuye ubufatanye bwa bene “Kinani”, Tshisekedi na FDLR
Uyu Jean Luc ntabwo yaretse umutima mubi n’ubuhezanguni dore ko magingo aya ari mu gakungu n’umunyagitugu Tshisekedi utegeka Congo ushaka kumukoresha mu ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi we mubisha wo kugirira nabi ubuyobozi bw’u Rwanda abifashijwemo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ubwanditsi

