Site icon MY250TV

MDR-Power yashishikarije Abahutu kwiyunga kuri ex-FAR bakarangiza “akazi” ko kurimbura Abatutsi – ibyaranze tariki ya 12 Mata 1994

Ku wa 12 Mata 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikomeje hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko kuri iyi tariki ishyaka rya MDR-Power ribinyujije kuri Radio Rwanda ryashishikarije Abahutu gufatanya n’ingabo mu kurangiza « akazi » ko kurimbura Abatutsi.

Karemera Frodouald wa MDR-Power ubwo yari kuri Radio Rwanda yahamagariye abahezanguni n’Abahutu kwica Abatutsi, yasabye Abahutu kudasubiranamo ubwabo, ahubwo ko bagomba gufatanya n’ingabo mu kurangiza “akazi “[Yavugaga kwica Abatutsi].

Ayo yari ambwiriza yarebaga cyane cyane abayoboke ba MDR-Power abasaba kwibagirwa amacakubiri yari hagati yabo na MRND na CDR, ahubwo bagafatanya nabo mu guhiga Abatutsi.

Uwo munsi, Radio Rwanda yasohoye itangazo riturutse muri minisiteri y’ingabo ryavugaga ko “nta macakaburi yari mu ngabo no mu Bahutu muri rusange.” Rikomeza rivuga ko abasirikari, abajandarume, n’Abanyarwanda bose bafashe icyemezo cyo kurwanya umwanzi wabo, kandi ngo bose baramuzi.

Iryo tangazo ryavuze kandi ko “umwanzi aracyari wa wundi, umwe washatse kugarura ingoma ya Cyami, watsinzwe”. Iyo minisiteri yasabye abasirikari, abajandarume, abaturage gukorera hamwe, gukora amarondo no kurwanya umwanzi.

Uwo munsi guverinoma y’abicanyi yavuye i Kigali ijya gukorera i Gitarama, ihuza ibikorwa inashishikariza kurimbura Abatutsi muri perefegitura zose z’igihugu.

Muri Kigali, imibiri y’abishwe muri Jenoside yakusanyirizwaga mu ma kamyo (camion), akajya kuyijugunywa mu byobo byari byacukuwe n’ibimashini.

Tariki ya 12 Mata 1994 ingabo za MINUAR zamenyesheje Jenerali Romeo Dallaire ko Abatutsi bari barimo kwicwa muri Gisenyi na Kibungo, maze uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni we avuga ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda.

Igihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububirigi W. Claes yari i Bonn mu Budage, yabwiye Boutros Boutros-Ghali ko “MINUAR ntacyo ikimaze mu Rwanda. […] ko MINUAR yari mu kaga. […] ko mu Rwanda Ababirigi bafitiwe urwango”. Yatanze igitekerezo ko MINUAR yavanwa mu Rwanda.Boutros-Ghali amusubiza ko “nawe ashyigikiye icyo gitekerezo”.

Kugeza uwo nunsi Umuryango w’Abibumye wari waranze kongerera ububasha MINUAR n’ubwo Dallaire atahwemye kubisaba.Igihe cya jenoside, Boutros-Boutros Ghali yari mu ngendo i Burayi, arazikomeza atitaye ku ntabaza za MUNUAR zavugaga ko mu Rwanda abantu batagira ingano bishwe guhera tariki ya 7 Mata 1994.

Ubwanditsi

Exit mobile version