Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze kumenya uwitwa Musabyimana Gaspard, gusa ntibamuzi ku kindi kintu kizima ahubwo bamuzi nk’umuhezanguni uhorana umutima mutindi wifuriza u Rwanda gusubira muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Musabyimana ahora kuri YouTube by’umwihariko ku muzindaro ubarizwa mu kwaha kw’ingirwa-shyaka y’umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza izwi nka FDU-Inkingi aho aba apfobya akanahakana byeruye Jenoside.
Imwe mu mirongo migari Musabyimana agenderaho ni ukwamamaza imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda, akaba anaharanira gutagatifuza interahamwe zakoze Jenoside ubundi zitorokera ubutabera bw’u Rwanda mu bihugu bitandukanye byiganjemo iby’I Burayi.
Uyu Musabyimana ubusanzwe akomoka mu cyahoze ari Komini Nyamugari, Prefecture ya Ruhengeri (ubu akaba ari mu murenge wa Nemba, Akarere ka Burera mu majyaruguru y’u Rwanda).
Ni umukambwe w’imyaka 71 ubayeho ubuzima bubi mu gihugu yihishemo cy’u Bubiligi dore ko akazi rukumbi akora ari ako kwirirwa asakuza kuri uriya muzindaro we rutwitsi aho amagambo ye ntaho ataniye n’ayavugirwaga kuri RTLM mu mugambi wo kurimbura Abatutsi muri Jenoside.
Soma: Mushiki wa Gaspard Musabyimana aramusaba kwitandukanya n’umurongo wa FDU-Inkingi
By’umwihariko mu ishingwa rya radiyo rutwutsi ya RTLM, uyu muhezanguni yayibereye umuyobozi wa porogaramu; akaba ari we wagenaga za mvugo z’urwango zibasiraga Abatutsi ingirwa-banyamakuru b’iyi radio bakoreshaga mu gihe cya Jenoside.
Nk’uko n’isooko y’amakuru ya MY250TV iri mu bazi neza Musabyimana, ngo uyu musaza usazanye urwango, mbere ya Jenoside mu mwaka wa 1992 yarakoraga akazi ko kuyobora ibiro bikuru byari bishinzwe abanjira n’abasohoka mu gihugu.
Yagize ati, “Musabyimana yarakoreshaga ububasha yahabwaga n’amategeko nabi aho yakundaga gukandamiza abatutsi akabima uburenganzira bwo gusohoka igihugu abashinja ko basanze Inkotanyi, abenshi yanganga ko batambuka agategeka abo bakoranaga kubafunga.”
Urwango, ishyari n’ubusambo ni byo biranga interahamwe ziba hanze y’u Rwanda dore ko bahorana amakimbirane adashira yaba mu dutsiko twabo, mu nama bahoramo zidashira ntizigire n’icyo ageraho.
Ni muri uwo murongo Musabayimana yigeze kwotswamo igitutu n’interahamwe ngenzi ze zirimo Ntilikina Faustin n’abandi bahoze mu gisirikare cya Ex-FAR ubwo yashyiraga hanze amashusho n’amajwi y’abari bitabiriye umuhango wo kwibuka “Jenerali” Mudacumura wayoboraga umutwe w’iterabwoba wa FDLR wiciwe muri Congo mu mwaka wa 2019.
Soma kandi: Ibitekerezo bya Musabyimana wa FDU-Inkingi birwaye bwaki
Musabyimana kandi yiyemeje kwamamaza interahamwe, ibigarasha n’abandi biyiyita ko baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aho uba usanga igikomye cyose basimbukana nacyo nyamara intego nyamukuru baba bafite ari ugusenya ibyagezweho dore ko bose baba bitwikira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Musabyimana n’abambari be bose bakwiye kumenya ko nta kure kubaho ukuboko k’ubutabera kutagera kandi ko Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ari ibyaha bidasaza; bitinde bitebuke bazaryozwa ibyo bakoze!
Ubwanditsi

