Imitima y’Abanyarwanda ikomeje gushengurwa n’urupfu rw’umuhanzikazi w’inararibonye akaba n’umunyabigwi, Nyiranyamibwa Suzanne, rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026.
Nyiranyamibwa wamenyekanye mu bikorwa birimo icyo gushakisha ubufasha bwo gushyigikira urugamba rwo kubohora u Rwanda, indirimbo zishyigikira urwo rugamba n’izifasha Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kurwanya ingengabitekerezo yayo, yitabye Imana afite imyaka 83 y’amavuko akaba yaguye mu Bubiligi.
Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi mu 1943, akurira i Nyange mu yahahoze ari Perefegitura ya Kibuye ari naho yize amashuri abanza, amashuri yisumbuye yayize mu kigo cyahoze cyitwa ‘Ecole Scientifique Féminine de Nyanza’ aho yize Science.
Uyu muhanzikazi yamamaye mu ndirimbo zirimo Turaje, Ni muberwe bakobwa, Telefone ko ititaba, Ese mbaze nde?, Ndavunyisha, Nkumbuye iwacu, Nimuberwe bakobwa, Ituze, Nyumva Mana, Inkera y’abahizi n’izindi.
Yitabye Imana afite abavandimwe batatu bakiriho mu gihe abandi biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyiranyamibwa ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda, by’umwihariko binyuze mu Itorero Isamaza dore ko ari umwe mu barishingiye mu Bubiligi mu myaka 37 ishize.
Iryo torero ryatangiye rigizwe ahanini n’abagore n’inkumi babyinaga, hagamijwe gushakisha ubufasha bwo gushyigikira ingabo zari iza RPA-Inkotanyi ubwo zari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu mwaka wa 1990 rukagera ku musozo mu mwaka wa 1994.
Ubuzima bw’ubuhunzi
Mu mwaka wa 1973 Nyiranyamibwa ni umwe mu Banyarwanda bameneshejwe n’ubutegetsi bw’igitugu n’ivanguramoko bazizwa kuba Abatutsi maze ahungira i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, maze akomereza mu Bubiligi.
Mu buhunzi muri Congo ubuzima bwari bubi kuri Nyiranyamibwa dore ko ari naho yapfakariye nyuma y’uko umugabo we yitabye Imana.
Hagataho Karahamuheto Filipo, Papa ubyara uyu muhanzi wari umutware (sous-chef) yishwe n’ubutegetsi bwa PARMEHUTU bumujugunya mu Rusumo mu mwaka wa 1963 azizwa kuba Abatutsi, mu gihe nyina we yiciwe i Nyanza muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyiranyamibwa yakunze gusobanura ko inganzo y’ubuhanzi yayikomoye kuri Se Karahamuheto wari warize mu iseminari ya Nyakibanda ari umuhanzi ndetse akuriye Chorali zo muri Kiliziya icyo gihe.
Muri rusange u Rwanda ruhombye intwali yitanze mu bihe byari bigoye maze ibihangano bye bigira uruhare mu kubaka no gusana igihugu cyashwegeshwe n’amateka y’ivanguramoko yamutwariye abe.
Imana imuhe irihuko ridashira!
Ubwanditsi

