U Burundi buri guhiga bukware Abanyarwanda nyuma yo kubafungiraho imipaka
Ubuzima bw’Abanyarwanda bari mu Burundi buri mu kangaratete kuko ubutegetsi bw’icyo gihugu buri kubahiga bukware nyuma y’uko bubafungiyeho imipaka bakaba badashobora gutaha mu rwababyaye.
Ibi biri kuba nyuma y’uko Tshisekedi agiye mu matwi Perezida w’u Burundi Maj. Gen Evariste Ndayishimiye akamwumvisha ko nawe akwiye gushinja u Rwanda ibirego bidafite umutwe n’ikibuno.
Mu birego bidafite ishingiro byatumye u Burundi bufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda harimo ko ngo umutwe RED-Tabara “ufashwa n’u Rwanda ndetse ukaba ari naho utorezwa”.
Ni mu gihe ibimenyetso byerekana ko uyu mutwe ukorera mu burasirazuba bwa Congo ndetse binaherutse gushimangirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Congo avuga ko uwo mutwe ukorera mu gihugu cye.
Icyemezo gihubukiwe cyo gufunga imipaka cyasanze hari Abanyarwanda bari mu Burundi ndetse n’abandi basanzwe bafiteyo ibikorwa bitandukanye batangira guhigwa bukware aho bafatwa bagafungwa ubundi bagakorerwa iyicarubozo.
Andi makuru kandi avuga ko Ministiri w’Umutekano mu Burundi Martin Ninteretse yategetse igipolisi guhiga bukware Abanyarwanda yita ko bari mu Burundi “ku buryo butemewe n’amategeko” bagafungwa.
Ibi byahise bishyirwa mu bikorwa kuko mu mpera z’iki cyumweru umubare munini w’Abanyarwanda barafashwe mu ntara ya Cibitoke – amakuru kandi avuga ko aba bafashwe n’imbonerakure, umutwe w’insoresore z’ishyaka riri ku butegetsi (CNDD-FDD).
Ku rundi ruhande Leta y’u Rwanda binyuze mu muvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda, yavuze ko Abarundi bari mu Rwanda bakwiye kuryama bagasinzira kuko nta kibi kizabageraho ndetse nibanashaka gutaha bataha mu mahoro nta nkomyi.
Abasesenguzi benshi bemeza ko icyemezo kigayitse Perezida w’u Burundi yafashe n’ubwo kitavugwaho rumwe n’ibyegera bye barimo n’abayobozi muri CNDD-FDD bizatuma hakomeza kuvuka umwiryane n’umwuka mubi mu bayobozi b’icyo gihugu.
Abenshi kandi bahuriza ku kuba Ndayishimiye yaragiwe mu matwi na Tshisekedi dore ko yamusabye ubufasha bwo gukorera hamwe bakarwanya u Rwanda, ndetse akaba yaranamuhaye amafaranga ku girango bakorane ari nako bishyira mu kaga abaturage b’ibihugu byombi cyane cyane Abarundi bamaze imyaka bari mu bukene bukabije.
Ikindi kimenyetso benshi bahurizaho ni uko ibi byose Perezida Ndayishimiye ari kubikora kubera Tshisekedi yamubwiye ko nafunga imipaka imuhuza n’u Rwanda agashaka uko yigabaho ibitero bito bito cyangwa binini ubundi akabishyira ku Rwanda cyangwa RED Tabara bizatuma amahanga n’akarere babona ko u Rwanda ari ikibazo.
Mugenzi Félix