Ubundi bushotoranyi: Abasirikare ba Congo bateye u Rwanda, umwe ahasiga ubuzima, babiri batabwa muri yombi!
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 cyatangaje ko cyarashe umusirikare wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wavogereye ubutaka bw’u Rwanda, ndetse gita muri yombi abandi babiri bari kumwe.
Itangazo rya RDF rivuga ko ibyo byabaye mu rukerera rw’uyu munsi ahagana saa Saba n’iminota 10 z’ijoro. Iri tangazo rivuga kandi ko abasirikare bateye ari Sgt Asman Mupenda Termite w’imyaka 30 y’amavuko na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28.
Abo basirikare ba Congo bafatanywe kandi bafatanywe imbunda yo mubwoko bwa Ak-47, magazine enye n’amasasu 105 ndetse n’udushashi tw’urumogi.
RDF ishimangira ko nta musirikare w’u Rwanda wapfuye cyangwa ngo akomereke ndetse ko iperereza ku byabaye rikomeje rirakomeje.
Iki gitero cya Congo kije gikurikira ibindi bikorwa by’ubushotoranyi iki gihugu cyakoze mu minsi ishize kigira ngo gikururire u Rwanda mu ntambara cyane ko ubutegetsi bwa Kinshasa budasiba gukubita agatoki ku kandi buvuga ko bushaka gushoza intambara ku Rwanda.
Na none mu ntangiriro z’umwaka ushize Congo yashotoye u Rwanda aho indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda maze iraswaho.
Ubundi bushotoranyi Congo yakoreye u Rwanda burimo kuba mu mwaka wa 2022 ingabo z’icyo gihugu(FARDC) zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR zararashe mu Rwanda ibisasu byo mu bwoko bwa “rockets” inshuro eshatu.
FARDC-FDLR kandi yashimuse abasirikare babiri b’u Rwanda basanzwe mu Rwanda ubwo bari ku burinzi, ni mu gihe kandi hari umusirikare nawe winjiye mu Rwanda maze arasa ku basivili n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda.
Ku rundi ruhande, ubushotoranyi bwa Kinshasa ntibusiba kwigaragaza binyuze mu mvugo z’Abategetsi bakuru b’icyo gihugu by’umwihariko Perezida wacyo Félix Tshisekedi.
Nk’urugero, uwo mutegetsi aherutse kwifata ajya kuri Televiziyo aho yatangarije amagambo gashoza-ntambara ko yiteguye gutera u Rwanda maze agakuraho Perezida Kagame kuko ngo ari we “shingiro ry’ibibazo Congo ifite”.
Ku rundi ruhande, u Rwanda ntirwahwemye gusaba Congo guhagarika ubu bushotoranyi aho kandi rusaba icyo gihugu kwikemurira ibibazo bicyugarije aho kubyikoreza u Rwanda.
Ubusugire n’umutekano by’u Rwanda nti ntakorwaho, kabone n’ubwo Tshisekedi yakangata gute ariko uko azagerageza kurenga umurongo utukura bizajya bimubyarira ibibazo
Ubwanditsi