Hari Abarundi basanga Perezida wabo azemera gufungura imipaka n’u Rwanda amazi yaramaze kurenga inkombe
Abarundi bari imbere mu gihugu no hanze yacyo bakomeje kwinubira ingaruka zikomeje kubageraho bitewe n’icyemezo gihutiweho Perezida wabo Ndayishimiye Evariste yafashe cyo gufunga imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda.
Umwe muri bo aherutse kuvugira mu kiganiro cyatambutse mu buryo bw’amajwi ku rubuga nkoranyambaga rwa X ati: “Uyu munsi Abanyarwanda badufata nk’abavandimwe, imipaka yabo irafunguye ahubwo nitwe twigumuye turayifunga ngo ntibabone indagara.”
Yakomeje agira ati: “[Abanyarwanda] bakomeje gutera imbere. Nitwemera tukaguma muri ibi bintu aba DD badushyizemo, ejo ntituzatangare nabo bafunze imipaka maze kugira ngo ubashe kujya mu Rwanda ukabanza gusaba viza.”
Ni ikiganiro kandi Abarundi bibukirijemo Perezida Ndayishimiye ko adakwiye kujya yigereranya n’u Rwanda, bamuha urugero rw’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) ku mwaka.
Wa Murundi yagize ati: ”Uyu munsi umusaruro mbumbe w’Umunyarwanda ku mwaka ukubye inshuro 6 uw’Umurundi. Sinzi ko ibyo bintu Abarundi babyumva. Muri rusange bivuga ko Umunyarwanda afite amahirwe yo gutera imbere akubye inshuro 6 kurusha ay’Umurundi.”
Yakomeje yibutsa Ndayishimiye ko icyamufasha ubu ari uguca bugufi imbere y’u Rwanda.
Soma kandi:Agakungu ka Gen Neva w’u Burundi na Tshisekedi, akaga ku mahoro n’umutekano by’akarere!
Mu bihe bitandukanye Gen neva utegeka u Burundi yagiye yumvikana ashishikariza Abarundi gufata u Rwanda nk’umwanzi wabo aho ndetse adaterwa isoni no kubitangariza mu itangazamakuru mpuzamahanga.
U Rwanda ruhora rwifuza kubana n’abaturanyi barwo amahoro, gusa uyu mutegetsi w’iGitega nakomeza ubu bushotoranyi bwe, nta kabuza ko u Rwanda ruzafata ingamba zirengera ubusugire bwarwo n’abarutuye.
Biraro Erneste