Abambari b’ikihebe Rusesabagina bakomeje kurindagira ku mbuga nkoranyambaga!
Interahamwe zo mu gatsiko ka CNRD-Ubwiyunge/FLN k’ikihebe Paul Rusesabagina bumvikanye bigize intama mu gihe nyamara ari ibirura, ubwo bavugaga ko bashaka gufasha Abanyarwa “kwiyunga”, ibintu Leta y’u Rwanda yakoze kera bikaba byaranatanze umusaruro.
Mu kuyobya uburari, uwiyita Igiraneza Fidèle wari umutumirwa mukiganiro cyavugiwemo ayo manjwe, yibanze ku gukangurira Abanyarwanda guharanira ubumwe ndetse no kwiyunga n’amateka y’igihugu cyabo.
Nyamara ibyo ni amayeri yo kujijisha abantu mbarwa babakurikira kuri YouTube kuko ubundi imigambi y’aka gatsiko kimwe na shebuja ikihebe Rusesabagina Paul irazwi ni ugutera u Rwanda bakaruhungabanyiriza umutekano bakarusubiza mu icuraburindi rwahozemo mu myaka 31 ishize.
Nk’urugero, ako gatsiko kazwiho kuba karagabye ibitero by’iterabwoba k’u Rwanda byahitanye inzirakarengane zirenga 10 hagati y’umwaka wa 2018 n’uwa 2019, ibyaha byahamye sebuja Rusesabagina n’abandi maze akatirwa gufungwa imyaka 25 ariko aza gutakamba maze afungurwa ku Mbabazi z’Umukuru w’Igihugu.
Ubumwe bw’Abanyarwanda izi nyangabirama zagarutseho zijijisha, ni umutamenwa Abanyarwanda bubakiyeho mu mibereho yabo ya buri munsi, bakaba babikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Abambari b’ikihebe Rusasabagina, bareke guta umwanya bibwira ko bajijisha Abanyarwanda kuko ibinyoma byabo birazwi ndetse n’imigambi yabo nyakuri ni uguhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ndayambaje Marc