07-04-2026

Gashozantambara Tshisekedi yashyize yemera amasezerano, ese azayubahiriza?

0

Nyuma y’amezi menshi Tshisekedi yarateye umugongo isinywa ry’amasezerano ashingiye ku buhahirane mu karere, tariki ya 8 Ugushyingo 2025 i Washington, noneho yemeye gusinya, none ubu hari kwibazwa niba uyu mutegetsi azashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.

Amasezerano yashyizweho umukono ni ayibanda ku buhahirane mu by’ubukungu, hagamijwe no guhosha umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni amasezerano kandi azateza imbere ibikorwa by’ishoramari, ubuhahirane bwambukiranya imipaka, bityo abaturage b’ibihugu byombi bakazabyungukiramo.

Ikintu cy’ingenzi kigomba kuzikiranwa nuko ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ribimburirwa n’ayandi ategeka ubutegetsi bwa Tshisekedi gutsinsura umutwe w’iterabwoba wa FDLR banywanye.

Ibyo bivuze ko iyubahirizwa ry’ayo masezerano ari ryo rizatuma n’aya masezerano mashya ajyanye n’ubukungu agerwaho uko bikwiye.

Ese koko Tshisekedi azemera gutsinsura umutwe w’iterabwoba wa FDLR banywanye?

Si ubwa mbere ubutegetsi bwa Tshisekedi bugaragaje guseta ibirenge mu migambi igamije amahoro.

Mu kwezi gushize intumwa za Congo zikuye mu biganiro byari bigeze ku ntambwe yo gusinya amasezerano yo guteza imbere ubuhahirane mu by’ubukungu, ibi bakaba barabikoze ku mabwiriza bari bamaze guhabwa n’umunyagitugu Tshisekedi ubwe.

Nk’uko bisanzwe ndetse bishimangirwa n’abakurikiranira hafi ibibera mu karere, nta na rimwe isinywa ry’amasezerano ryigeze riba ikibazo ahubwo buri gihe Leta ya Congo irangajwe imbere n’umwanzi w’amahoro Tshilombo ihora iteka yitambika ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye mu mpapuro zivuga amahoro.

Imbere y’ubuhuza bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika i Washington, intumwa z’u Rwanda ndetse n’iza Congo zemeje ko impande zombi zigiye gushyira mu bikorwa ibyemejwe.

N’ubwo haterwa izo ntambwe zishimishije ariko gashozantambara Tshisekedi akomeza kwitwaza u Rwanda, kugira ngo arwitirire ibibazo bishingiye ku miyoborere ye y’imbere mu gihugu idashinga.

Uwo ni na wo muzi w’ibibazo byose byugarije abanye-Congo, ibi kandi bigaragara ko guhoza u Rwanda mu kanwa bigamije gukoma mu nkokora intambwe nziza zigana ku mahoro arambye zimaze guterwa.

Uko biri kose uko u Rwanda ruhora rwubahiriza ibyo rwashyizeho umukono, imyitwarire ya Tshisekedi niyo izagena niba koko iyi ntambwe ishimishije izatanga umusaruro witezwe.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *