Sendagara “Gen Neva” n’ikihebe Kayumba Nyamwasa mu bufatanye bugamije Jenoside i Mulenge
Hari abarwanyi b’ihuriro P5 rikuriwe n’icyihebe karahabutaka Kayumba Nyamwasa batangiye kugaragara mu misozi ya Minembwe aho baje kwiyunga ku ngabo z’umunyagitugu udashinga Ndayishimiye mu gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwibasira Abanye-Congo b’Abanyamulenge.
Amakuru yizewe MY250TV ifite ni uko abarwanyi ba Kayumba batorezwa i Burundi ubundi ubutegetsi bwa Ndayishimiye bukaba ibikoresho birimo n’impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi mbere yo kubambutsa imipaka berekeza muri Congo.
Kamwe mu duce Ndayishimiye yamaze kugezamo aba barwanyi ba P5 y’icyihebe Kayumba ari mu Bijombo ho muri kivu y’Epfo naho abandi bakaba bakomeje gutorezwa mu Burundi.
Iyi P5 ya Nyamwasa igaruwe na Ndayishimiye muri Kivu y’amajyepfo nyuma y’aho ihirukaniwe burundu hagati ya 2019 na 2020, ndetse ikanahaburira benshi mu barwanyi bayo.
Iri garuka ryabo ntirigambiriye jenoside i Mulenge gusa, ahubwo rigambiriye no guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko abafatanyabyaha bayo baba aba Kinshasa ndetse na Gitega batahwemye kubyigamba.
Yaba uyu munyagitugu Ndayishimiye wicariye intebe ishyushye imbere mu gihugu, yaba iki cyihebe Nyamwasa kiri mu marembera, bombi bahurijwe muri Congo no kuba barokamwe n’inda nini mu buzima bwabo, ibategeka kwica, gusahura n’andi mabi. Iyi ikaba ari nayo mpamvu nyamukuru ituma ikintu cyose bagerageje gukora kitajya kibahira.
Hejuru y’impuruza ikomeje gutangwa n’abaturage ba Mulenge, harageze ko amahanga areka kujenjekera umwicanyi Ndayishimiye weruye gukorana n’ibyihebe ngo akunde arimbure imbaga.
Biraro Erneste