25-05-2026

Inkunguzi Uwimana Agnes ishavuzwa no kuba urubyiruko rwaranze kumira bunguri uburozi bwayo!

0

Uwimana Nkusi Agnes, umuhezanguni wabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri, nyuma yo kwigira impunzi akomeje kugaragaza abuzwa ibitotsi no kuba imigambi ye mibisha ku rubyiruko rw’u Rwanda ifata ubusa.

Iyi nkunguzi y’umugore iherutse kwifata ijya ku muzindaro wa YouTube yumvikanisha ko Perezida Kagame na Gen (rtd) Fred Ibingira “baroga urubyiruko rw’u Rwanda”.

Ni imvugo uyu muhezanguni yahuje n’inama nyinshi zagiriwe urubyiruko mu ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri riheruka kuba, aho urubyiruko rwibukijwe ko rudakwiye kwemerera umuntu n’umwe kurushuka ngo arutware mu murongo udafututse wo kurwanya igihugu cyarubyaye.

Abahezanguni nka Uwimana bahora bakora iyo bwabaga ngo bayobye urubyiruko rw’u Rwanda barushore mu macakubiri n’ingengabitekerezo yabo ndetse bashaka ko rusenya ibyagezweho, birengagije ko urwo rubyiruko ruzi kandi rusobanukiwe amateka bityo rero bitoroshye ko rwashukwa.

Rero iyo izo mburamukoro zibonye ibyo hanyuma zikanabona ukuntu ubuyobozi bw’u Rwanda buhoza urubyiruko imbere bunarugira inama zo kutagwa mu bishuko byazo zirababara cyane zikenda guta umutwe.

Ikindi kandi bitewe nuko izo nterahamwe zimukiye ku mbuga nkoranyambaga aho zirirwa zitambutsa ubutumwa bwo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birazibabaza kubona mu bazinyomoza benshi higanjemo urubyiruko aho ruzibwiza ukuri ndetse rugashimangira ko rutazigera rugwa mu mutego mutindi wazo.

Umuhezanguni wokamwe n’amacakubiri n’ingengabitekerezo nka Agnes ntabwo aba yifuza ko urubyiruko rukora gutyo ndetse ko rwagirwa inama yo kutagwa mu manjwe ye y’amacakubiri bityo rero we bituma abyita ko rurogwa kandi abizi neza ahubwo ruri mu murongo muzima.

Ikindi kandi ibiganiro nk’ibi Uwimana Agnes asigaye yirirwamo bigamije kuyobya abantu nibyo byatumye afungwa imyaka 4 aho mu mwaka wa 2011, yahamijwe ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusebya umukuru w’igihugu no kubiba amacakubiri no kuyakwirakwiza mu Banyarwanda.

Uyu mugore wariye intumva ashatse yacisha macye akareka gusazira mu dutiku n’ubutiriganya.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading