11-04-2026

Sendagara “Gen Neva” akwiye kwambikwa ikamba ry’umugayo ku bwo kwangiza ahazaza h’urubyiruko

0

Abarundi bari imbere mu gihugu no hanze ya cyo baguye mu kantu ubwo byatangazwaga ko umunyagitugu Ndayishimiye Evariste bita Sendagara cyangwa Gen Neva yahawe igihembo cy’uko “kuba yarateje imbere siporo mu rubyiruko rw’Abarundi” mu gihe ahubwo akomeje kumarira ku icumu urubyiruko.

Ni igihembo uyu munyagitugu yahawe kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2025 na Mustapha Berraf uyobora impuzamashyirahamwe ya Komite Olempike muri Afurika. Ni igihembo ariko cyaje gutoneka ibisebe by’urubyiruko rw’u Burundi rukomeje kwicwa urubozo n’uyu munyagitugu.
 
Mu mwaka ushize wa 2024, urubyiruko rw’Abarundi ruribuka uburyo Leta ya Ndayishimiye yategetse ikipe yabo y’umupira w’amaboko wa Basketball ’Dynamo’ kwikura mu marushanwa nyafurika ya ‘BAL’ yaberaga mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda nyuma yo kwanga kwambara imyenda iriho ibirango byamamaza umuterankunga “VisitRwanda”.
 
Nta minsi irashira mu Burundi humvikanye amakuru y’abasirikare bahanishijwe kuzenguruka igihugu cyose bazira kuba bari kwishyuza udufaranga twabo bakoreye mu bucakara bwa Ndayishimiye muri Congo, aho ndetse abandi bagiye bafatwa bagafungwa n’aho abandi bakanamburwa ubuzima bwabo k’ubw’iyo mpamvu.
 
Yaba ari yo siporo uyu mu DD mukuru yahembewe guteza imbere?


Soma kandi:Sendagara “Gen Neva” ageze aho akina ku mubyimba urubyiruko yakenesheje


Ndayishimiye ahembewe kuba hari urubyiruko yabujije amahirwe yo kwiga ngo nabo bubake ejo hazaza heza habo ndetse n’ah’igihugu k’ubw’uko kwanga guhemba ndetse no gutoteza abarimu bakabaye babigisha?
 
Ahembewe se kuba yaratumye ibihumbi by’urubyiruko rw’Abarundi rwarakwiriye imishwaro hanze y’igihugu k’ubw’imibereho ishaririye, kutemera kumira bunguri uburozi bwe na CNDD-FDD ye ndetse no kuba magingo aya abo yafashe bugwate yabatije ‘Imbonerakure’ nabo bakomeje kwicira isazi mu jisho? 
 
Ibikorwa bya Ndayishimiye n’agatsiko ke mu Burundi bishimangira ko ari abicanyi, abagambanyi ndetse ko badakwiye kuyobora Abarundi.
 
Kuba yabonye iki gihembo, Sendagara Ndayishimiye ntiyibeshye ko n’amahanga atazi ibyo akora.
 
Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *