Gutsinsura FDLR ni ihame ndakuka, umujenosideri Chaste Gahunde aracurangira abahetsi!
Umujenosideri kabombo Chaste Gahunde wihishe mu Bufaransa yumvikanye asubiramo ijambo ku rindi imvugo umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukoresha uyobya uburari ku byaha bya Jenoside n’ibyibasira inyokomuntu ukora muri Congo.
Ni mu kiganiro cyatambutse ku muzindaro w’uyu mujenosideri wari wihuje n’inkota Nadine Kasinge aho umwe yateraga undi akicyiriza bumvikanisha ko “ingabo z’u Rwanda zica Abanye-Congo,” ubundi “zigatuza ku butaka bwabo Abanyarwanda.”
Icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa cy’icengezamatwara ry’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhora ushaka iteka impamvu zatuma hatagerwaho umugambi wo kuwutsinsura burundu ku butaka bwa Congo.
Gusa ibyo ni ukwishuka gukomeye kuko ibi binyoma isi yose irabizi ndetse ntiteze gusubira inyuma ku mugambi wo kurandura burundu FDLR maze abo yafashe bugwate bakabohorwa.
Mu bigaragara, udutsiko tw’abajenosideri n’Interahamwe twabujijwe amahwemo no kuba umutwe w’iterabwoba wa FDLR bahuje umugambi wo kugirira nabi u Rwanda, ibyawo biri kuwurangirana.
Ni mu gihe ibiganiro byose bigamije amahoro bihuriza ku mugambi w’uko izo nkoramaraso zigomba gutsinsurwa zikaba amateka, iyi gahunda kandi nishyirwa mu bikorwa izaba inashyize iherezo ku binyoma by’izo nyangabirama zihora zibunza ibinyoma hirya no hino ku Isi aho zihise.
Ndayambaje Marc