02-04-2026

Ihahamuka, imirambo ishangukira hirya no hino ku misozi – Abarundi bari guhura n’uruva gusenya muri Congo!

0

Hari amashusho ashenguye umutima agaragaza imirambo itagira ingano y’abasirikare b’Abarundi iri gushangukira mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ni nyuma y’uko Abarundi bo bakomeje kwifatira ku gahanga aba-DD barangajwe imbere na Perezida Ndayishimiye bita Sendagara cyangwa Gen Neva, babashinja kubahisha amakuru y’ababo bakomeje gupfira nk’ibimonyo muri Congo.

Amakuru ava ku kibunga cy’intambara ni uko abasirikare b’u Burundi Ndayishimiye akoresha nk’abacakara muri Congo buri munsi batakaza ibirindiro muri Kivu y’amajyepfo, abatari bake bakahasiga ubuzima mu gihe abandi bakomereka bikabije.
 
Lawrence Kanyuka uvugira impuzamashyaka ya AFC/M23, ari na bo barwana n’u bURUNDI, aherutse gutangaza ko mu gihe cyose izi ngabo za Ndayishimiye zicanyweho umuriro ziyambangira ingata, maze aho zivuye ugasanga imirambo myinshi y’abasirikare hamwe n’imbonerakure yandagaye ku misozi.
 
Hagati ya Werurwe n’Ukwakira 2025, uduce turimo Katogota, Luvungi, Kaziba, Minembwe, Kasika, Mwenga na Tchivanga-Bunyakiri twari mu maboko y’Abarundi ariko ubu AFC/M23 yamaze kutubakuramo aho by’umwihariko abenshi bahasize ubuzima.
 
Amakuru yizewe kandi avuga ko hagati y’Ugushyingo 2023 na Gashyantare, Ndayishimiye yapfushije abasirikare benshi baguye muri Kivu ya Ruguru kugeza M23 yirukanye aba bacanshuro n’abafatanyabyaha babo barimo FDLR, Wazalendo na FARDC.
 
Aha hose Ndayishimiye yihagazeho nk’imbwa irya igufa avuga ko nta musirikare w’u Burundi wahaguye.

Soma kandi: Igihunga n’ubwoba byatashye Sendagara “Gen Neva” nyuma y’uko Loni yamaganye ubwicanyi bwe muri Congo

Iyi ntambara kandi yanakururiye igifungo abasirikare b’Abarundi babarirwa mu magana ndetse abenshi kuri abo bahisemo gutorongera k’ubwo kutishimira ubu bucakara bahatirwa. 

Biraro Erneste
 

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *