Remy Amahirwa aho bukera ararenga umurongo utukura nka nyina IVU!
Remy Amahirwa – umuhungu w’umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU), akomeje gukoreshwa na ba gashakabuhake hamwe n’interahamwe n’ibigarasha mu kugaba ibitero k’u Rwanda nk’uko bakoresheje nyina ubu uri kuririra mu myotsi aho ari muri gereza.
Uyu mwene IVU utazi gutandukanya icyatsi n’ururo, aherutse kumvikana mu magambo yatamitswe avuga ko mu Rwanda hatari demokarasi no kwishyira ukuzina, amagambo asa neza nk’ayahoraga mu kanwa ka nyina.
Byari mu kiganiro yahaye ikigarasha Etienne Gatanazi wigize impunzi mu Budate.
Mbere na mbere Amahirwa akwiye kumenya ko Interahamwe ndetse n’Ibigarasha bimuhora mu matwi bikamwoza ubwonko atari impuhwe bimufitiye ahubwo byifuza ko nawe yarunduka nka nyina.
Akwiye kumenya kandi ko ari gucuruzwa nk’uko na nyina yacurujwe n’abatifuriza ineza u Rwanda.
Icya kabiri, nk’uko yabigarutseho mu kiganiro akikomanga mu gatuza yumvikanisha ko imiryango mpuzamahanga yumva neza ko ngo nyina arengana kandi atari ko kuri, ni ukwishuka gukomeye kuko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko ndetse na nyina Ingabire akaba afunze mu buryo bwubahirije amategeko.
Icya gatatu, Amahirwa akwiye kwirinda kugwa aho nyina yaguye, ndetse nk’uko nawe ubwe yabyivugiye muri iyo ngirwakiganiro yagiranye n’ikigarasha Gatanazi, igihe we n’umuryango we basura nyina mu Rwanda, kimwe na mushiki we ndetse na murumuna we, bahageze amahoro ndetse basubira mu bihugu batuyemo ayandi.
Kubw’ibyo rero ibi bikwiye kumuha ishusho y’ukuri, akitandukanya n’ibinyoma by’abagamije kumushuka nk’uko bashutse nyina bikarangira agonze urukuta rw’amategeko.
Soma kandi: Niba mwene IVU, Remy Amahirwa, azi ubwenge naruke uburozi ari guhabwan’interahamwe za FDU-Inkingi
Muri macye Remy Amahirwa akwiye kuva mu byo gutera imbabazi gusa, akima amatwi Interahamwe n’ibigarasha bamushuka, ahubwo akababazwa no kuba nyina ari umunyabyaha kabombo uticuza ibyaha yakoze.
Ndayambaje Marc