08-04-2026

Impamvu Sengara “Gen Neva” ataviririra gukoresha bucanshuro abana b’u Burundi muri Congo – Ubusesenguzi

0

U Burundi ni cyo gihugu cyonyine cy’amahanga magingo aya gifite ingabo ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho by’umwihariko ziri kwica abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge mu buryo bo basanga ari Jenoside igambiriye kubarimbura.

Abasesenguzi bahuriza ku kuvuga ko ikihishe inyuma y’iyi myitwarire y’ubutegetsi bwa Gitega ari kuba Perezida Ndayishimiye uzwi nka Gen Neva cyangwa Sendagara yarokamwe n’urwango ahanini rushingiye ku bwoko.
 
Uretse kuba yaramaze kubaha ikaze mu Burundi, nyuma yo gufata umwanzuro wo gufungirana abo mu Minembwe ngo abamarishe inzara, inyota n’indwara, Ndayishimiye ari kwereka Isi yose ko yamize bunguri ingengabitekerezo kirumbuzi y’interahamwe zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.
 
Abarundi kandi ntibahwemye gushinja uyu munyagitugu utabyina ngo ashinge kuba mu guhitamo abasirikare yohereza gupfira muri Congo yibanda kubo mu bwoko bw’Abatutsi ahanini agamije kubikiza.

Soma: Ndayishimiye yitabaje FDLR ngo imufashe kuguma ku butegetsi

Kuri Ndayishimiye kwibasira abasirikare ba FARDC bo mu bwoko bw’Abatutsi, urwango rweruye ku Banyamulenge ndetse no kwimakaza imvugo z’urwango haba mu bategetsi bakuru no mu baturage rwagati yari impamvu nyamukuru igomba gushingirwaho kunywana hagati y’izi nyangabirama ebyiri z’akarere nk’uko umusesenguzi abivuga.
 
Kimwe mu bimenyetso by’ubu bufatanye butindi, ni nkaho abajenosideri ba FDLR bari basanzwe bafite ibirindiro muri Congo ubu bahawe ikaze mu Burundi nyuma y’uko AFC/M23 ibakubise inshuro.

Abo bakaba batajya basigana n’ingabo z’u Burundi mu bikorwa byibasira Abatutsi mu Minembwe n’inkengero zaho.
 
Soma kandi: Ndayishimiye na Tshisekedi ntibakozwa ibyo kugarura amahoro mu karere
 
Gusahura ubutunzi bwa Congo

Hari uwakwibeshya ko kuba Ndayishimiye yaranze gucyura ingabo z’u Burundi akoresha bucakara muri Congo bakibaza ko hari aho byaba bihuriye no kuba iki gihugu cyugarijwe n’ubukene.

Ibyo ntaho bihuriye dore ko mu kayabo Perezida Neva ahembwa na sebuja Tshisekedi nta n’urupfumuye rugera mu mifuka y’abasirikare b’Abarundi.
 
Nta minsi irashira ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’aba basirikare bari mu gihano cyo kuzenguruka igihugu n’amaguru bazira kwishyuza ngo barebe ko bakwirengera bakanarengera ababo.
  
Kimwe na mugenzi we Tshisekedi, Ndayishimiye yagiye kenshi agaragaza ko atishimiye kuba akarere karangwamo amahoro n’iterambere. Nyuma yo kudurumbanya abaturage be, yasanze bitagomba kugarukira aho.
 
Magingo aya, Perezida Ndayishimiye ntaterwa isoni no kujya ku karubanda maze akikomanga mu gatuza ko azakora ibishoboka maze agakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
 
Mu gihe amahanga ashishikajwe n’amahoro y’aka karere haba i Washington ndetse na Qatar, amahanga ntakwiye gukomeza kujenjekera uyu mugome w’i Gitega.
 
Biraro Erneste
 

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *