03-04-2026

Umukuru w’Igihugu yateye ibuye mu gihuru havumbukamo interahamwe n’ibigarasha, mu kwamagana ububandi mu madini!

0

Perezida Kagame aherutse kwamagana abatekamutwe bihisha mu mwambaro w’amadini barangiza bagacucura Abanyarwanda utwabo, ariko igitangaje ni ukuntu interahamwe n’ibigarasha bihutiye kugaragaza ko ari bo yabwiraga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 27 ugushyingo 2025, Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Muri ibi byose twavugaga by’izi ntambara ziri ku isi, izo nsengero zifitemo ruhare ki?

Yunzemo ati: “Nazo [insengero] se zitanga akazi, ariko ubundi muba hehe, njyewe ko ibyo mbona huzuyemo ububandi gusa. Mujye guhinga mworore, gusenga nimushaka musengere kuri telefoni!”

Ibyo Perezida Kagame yavuze ku nsengero byabaye nko gutera ibuye mu gihuru kugirango urebe ikivumbukamo!

Mu gihe yamaganye abatekamutwe mu nsengero, abanzi b’u Rwanda bo  bakomeje kubeshya ko yavuze ko azafunga insengero zose bakongeraho n’ibindi binyoma bigamije gusa kuyobya rubanda.

Icya mbere nuko Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha ububasha bwose Umukuru w’igihugu ndetse akaba ari we murinzi waryo hakiyongeraho ko akanareberera Abanyarwanda ngo hatagira ubayobya.

Umukuru w’Igihugu aharanira iteka gukumira icyo ari cyo cyose cyaba imbogamizi ku migambi y’iterambere ubuyobozi bufitiye abaturage, bityo rero n’abatekamutwe bihisha mu madini ni imbogamizi adashobora kujenjekera.

Inyangabirama zirimo ikigarasha Turayishimiye Jean Paul, umuhezanguni Uwimana Nkusi Agnes, umuhanuzi w’ibinyoma Uwizera Christine Coleman ndetse n’abandi batandukanye ntibaragoheka kuva umunsi Perezida wa Repubulika asubiza umunyamakuru ikibazo yamubajije ku madini,

Iyi ni gihamya ko aba banzi b’u Rwanda biyumvise mu mabandi agamije inabi ku Banyarwanda, ikaba ari yo mpamvu bakomeje kuvuza induru, ariko bararushywa n’ubusa imigambi yabo mibisha izahora iteka ifata ubusa kuko Perezida Kagame ahora abereye maso Abanyarwanda.

Soma kandi: Christine Uwizera “Coleman”, umuhezanguni witwaza ijambo ry’Imana mu guca igikubamu Banyarwanda

Hari ingero zifatika z’abatekamutwe bakunze kwitwikira umwambaro w’idini, bamwe muri bo ni nk’Umuvugabutumwa Harelimana Joseph wiyise Apôtre Yongwe.

Uyu uretse kuba yigisha inyigisho zigamije gucucura abakristo be bikagararira buri wese utwabo ahubwo ni n’umwambuzi wahamijwe n’inkiko z’u Rwanda icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Kuba Perezida Kagme yaratangaje amagambo yumvikanamo kutihanganira abatekamutwe bihisha mu madini, bishimangira ko ari umuyobozi ureba kure, kandi udashobora gutungurwa n’ikibazo cyayobya Abanyarwanda.

Ibigarasha ndetse n’interahamwe bibonye muri ayo mabandi bararye bari menge kuko iminsi yabo irabaze.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *