Christine Uwizera “Coleman”, umuhezanguni witwaza ijambo ry’Imana mu guca igikuba mu Banyarwanda
Umuhezanguni Christine Uwizera wiyise Coleman aho aniyita “umuvugabutumwa”, akomeje kwihisha muri uwo mutaka agakwirakwiza icengezamatwara ryuje urwango ari nako ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mugore uba muri Colarado ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri iyi minsi yarasizoye ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube aho yigize umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR; ibintu ahuza no kwegeka k’u Rwanda ibibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa Congo.
Nk’urugero, uyu muhezanguni wiyemeje gutesha agaciro izina ry’Imana aho arikoresha mu rwango yanga u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, aherutse kubeshya abamukurikira buhumyi ko ngo lmana yamuhanuriye ko “igiye gukoresha Tshisekedi mu gushyira hasi Leta y’u Rwanda”.
Abumvise ayo amagambo y’iyi nkotsa bayihaye urwamenyo aho by’umwihariko bamusaba guhagarika kuzana izina ry’Imana mu icengezamatwara rye ridashinga rigamije gusa guca igikuba.
Uyu mugore abeshya abantu ko ngo ari umuvugabutumwa dore ko afite n’idini rya baringa akoresha mu gutuburira Abanyamerika batamuzi, gusa igitangaje usanga iryo vugabutumwa rye arikoresha mu gukwirakwiza amacakubiri, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwangisha abamukurikira buhumyi u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
By’umwihariko Uwizera uvuka mu Karere ka Gakenke ho mu majyaruguru y’u Rwanda afite musaza we watorokeye ubutabera muri Uganda nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside; iyi akaba ari impamvu ikomeye isobanura impamvu uyu mugore yigize umuvugizi w’abajenosideri.
Umwe mu bazi neza uyu muhezanguni yabwiye MY250TV ko kuba yarashatswe n’umugabo w’Umunyamerika akaba anahamaze igihe byamuviriyemo gufata imico ya bamwe mu banyamerika b’abahezanguni bihisha inyuma y’ivugabutumwa bagakora ibyaha birimo no kwica abantu bitwaje ijambo ry’Imana.
Yagize ati: “Uyu mugore ari muri twa dutsiko duherutse kwigabiza inzu y’inteko ishinga amategeko y’Amerika nyuma y’uko Perezida Trump atsinzwe amatora, ibintu byakurikiwe n’imyigaragambyo yangije byinshi aho Abanyamerika bamwe banapfuye.”
Yunzemo ati: “Uwizera wiyita umuvugabutumwa na we agendera ku matwara y’abazungu b’abahezanguni bari mu buyobe akaba ari nayo mpamvu uzamwumva mu biganiro ahamagarira abantu guhaguruka bagakuraho Leta y’u Rwanda aho aba avuga ko yabitumwe n’Imana.”
Mu kwitwaza ijambo ry’Imana kandi uyu mugore mu myaka yashize yigeze kubeshya ko ngo Imana yamuhanurIye ko Trump wahoze ayobora Amerika ngo azayobora indi manda ya kabiri, ariko siko byagenze; ibi umuntu akaba adakwiye kubitindaho cyane ko uyu muhezanguni asanzwe ari umuhanuzi w’ibinyoma.
Uyu muhezanguni akwiye kumenya ko ingengabitekerezo ya Jenoside yirirwa abiba ari icyaha kidasaza kandi ko Amerika itihanganira iki cyaha; ibintu bishimangirwa no kuba iki gihugu giherutse kohereza mu Rwanda Munyenyezi Béatrice ubu uri kuburanishwa.
Mugenzi Félix