RNC iri gucuruza ikinyoma cyabaye indirimbo ishaje mu gucinya inkoro kuri Tshisekedi
Abambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye bakomeje kwiyegereza Perezida Tshisekedi nyuma y’uko ateshagujwe akavuga ko ashaka “kubohora Abanyarwanda”.
Muri uwo muvuno mushya RNC, abamotsi b’uyu mutwe w’iterabwoba bari gukoresha imbuga nkoranyambaga bashimangira ibirego bidafite umutwe n’ikibuno ubutegetsi bwa Tshisekedi busanzwe burega Leta y’u Rwanda birimo ko “rufashwa umutwe wa M23.”
Ni icengezamatwara riri gukwirakwizwa na Serge Ndayizeye usanzwe akoresha umuzindaro rutwitsi w’uyu mutwe, kimwe n’inyigaguhuma Mutuyemungu François na Mukiza Kingungwa.
By’umwihariko aba batatu baherutse kumvikana basubiramo nka ya nyoni ya kasuku amatakirangoyi ubutegetsi bwa Tshisekedi bwishingiriza bugamije gukinga ibikarito mu maso Abanyekongo cyane ko bwananiwe kubaha ibyo bwabasezeranyije harimo kugarura amahoro n’ituze mu burasirazuba bwa Congo.
Abasesenguzi basanga nta gitangaje kuba abambari ba RNC bashaka amaramuko binyuze mu kugurisha ibinyoma cyane ko uyu mutwe usigaye ku izina gusa aho wasenyutse kera bitewe n’amakimbirane uhoramo kubera ubuyobozi bw’ikihebe Kayumba Nyamwasa uhora yiba imisanzu yabo ababeshya ibikorwa.
Bariya bateruzi b’ibibindi b’ikihebe Kayumba kandi bumvikanye basesengura impamvu inyeshyamba za M23 ziherutse gufata umwanzuro wo guhagarika imirwano aho mu bwenge buke babeshya ababakurikira buhumyi ko byatewe ni uko ngo “u Rwanda rwashyizweho igitutu” nyamara birengagiza ko M23 yabikoze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro y’i Luanda n’ay’i Nairobi.
Igitangaje ni uburyo Serge Ndayizera na bagenzi be bumvikana bikomanga mu gatuza bavuga ko Tshisekedi ari gukurikiza inama bamugira, umuntu akibaza aho bakura uko kwishyira hejuru no kubeshya ababakurikiye ko bafite ibitekerezo bizima, nyamara ahubwo babayobya ngo bakomeze bababonereho amakiriro.
Umutwe wa RNC uri kugosorera mu rucaca cyane ko na Tshisekedi bishingikirije ntaho ahagaze – u Rwanda razakomeza gutera imbere mu gihe uyu mutwe wo uzakomeza gusenyuka kubera ubusambo bwabo bwabokamye.
Ellen Kampire