25-05-2026

Udashinga nta byina: Tshisekedi nta kintu akwiye gusezeranya Abanyarwanda – Dore impamvu

0

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, akomeje guhabwa inkwenene mu biganiro Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bagirana by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga.

Ni nyuma y’uko uyu mutegetsi mu mpera z’icyumweru gishize yihandagaje akavuga ko ashaka gufasha Abanyarwanda “kwibohora” ubuyobozi bwabo mu gihe nyamara nta kibazo bafitanye na bwo.

Icyo abantu bahurizaho ni uburyo umuntu nka Tshisekedi wagwiririwe no kuba Perezida aho by’umwihariko amaze imyaka itanu azambya ibintu mu gihugu cye, atinyuka kuvuga ko hari ubufasha ashaka gutanga mu miyoborere y’ikindi gihugu kandi yarananiwe gushyira ibintu ku murongo mu gihugu cye!

Mu bwirwaruhame ya Tshisekedi yumvikanye kandi abwira Abanyekongo ko ngo umwanzi wabo atari umunyarwanda ko ahubwo ari “ubuyobozi bw’u Rwanda na Perezida Kagame”.

Iyo mvugo ya Tshisekedi ishimangira ubushotoranyi ubutegetsi bwe budasiba kugaragariza u Rwanda, nk’uko bigarukwaho n’abasesenguzi baganiriye na MY250TV. Umwe muri bo yagize ati: “Tshisekedi ni we mwanzi w’Abanyarwanda cyane ko yahaye umugisha kuba ingabo ze zaranywanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kandi azi neza ko wica Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati: “Kuba FDLR ikorana n’ingabo za Congo (FARDC) by’umwihariko mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda ni ikimenyetso ntashidikanywaho ko Tshisekedi nk’umugaba mukuru w’izo ngabo yanga urunuka u Rwanda n’Abanyarwanda, akaba ariyo mpamvu nta cyo akwiye kutubwira.”

Abategetsi ba Congo bamaze iminsi mu bikorwa bishishikariza Abanyekongo kwishora mu myigaragambyo irwanga u Rwanda aho insoresore zo mu ishya rya Tshisekedi zigaba mu banyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi zikabica abandi zikabatwika, hiyongereyeho n’imvugo zihembera urwango biganisha kuri Jenoside, ibi byose ni ibyerekana urwango aba bategetsi bafitiye u Rwanda.

Ku rundi ruhande, Umuryango Mpuzamahanga ukomeje gutunga kandi agatoki Congo kubera Jenocide irimo gututumba muri icyo gihugu Tshisekedi n’ubuyobozi bwe barebera, ibi byose byerekana urwango uyu mutegetsi afitiye u Rwanda; ibintu ariko bitazigera bimuhira na rimwe.

Uyu Tshisekedi rero akwiye kumenya ko nta cyo afite cyo kubwira abanyarwanda mu gihe byonyine na manda ye igiye kurangira nta kintu agejeje ku baturage be aho kuri ubu igihugu cye kiri mu bya mbere byugarijwe n’ubukene na ruswa; mbse muri make Congo imeze nk’aho itariho kubera uyu mugabo udashobotse.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading