December 7, 2022

Ubundi bushotoranyi: Indege y’intambara ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ugushyingo 2022 indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda.

Nk’uko Guverinoma y’u Rwanda ibitangaza iyo ndege yaguye umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba. Guverinoma ivuga kandi ko yamaze kumenyesha Leta ya Congo iby’ubwo bushotoranyi aho ngo Congo yabyemeye.

Ubu bushotoranyi bubaye nyuma y’uko mu mpera z’iki cyumweru Leta ya Congo yagejeje indege nyinshi z’intambara ku kibuga cy’indege cya Goma aho zazengurukijwe umujyi wa Goma mu rwego rwo kwereka abaturage ko Congo “yitegute gutera u Rwanda” nk’uko bidasiba kumvikana mu mvugo za Perezida Tshisekedi.

Hirya y’ubu bushotoranyi bwabaye uyu munsi, ku mupaka w’u Rwanda na Congo hamaze igihe habere ibindi bikorwa biba bigamije kwihenza u Rwanda, muri ibyo bikorwa harimo imyigaragambyo ya hato na hato aho abaturage ba Congo baba batera amabuye inzego z’umutekano z’u Rwanda zicunga umupaka.

Ibyo byabanjirijwe no kuba ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri uyu mwaka barashe mu Rwanda inshuro zirenga eshatu ibisasu biremereye byo mu bwoko bwa ‘rockets’.

FARDC-FDLR kandi yashimuse abasirikare babiri b’u Rwanda ubwo bari ku burinzi; ibintu byakurikiwe no kuba umusirikare wa FARDC yarinjiye mu Rwanda arasa abapolisi b’u Rwanda gusa ntibyamuhiriye kuko nawe yahise ahasiga ubuzima.

Ubushotoranyi bw’uyu munsi buje bukurikira ibiganiro bigamije gusubiza ibintu mu buryo byabaye hagati y’u Rwanda na Congo mu mpera z’iki cyumeru i Luanda, iki kikaba ari ikimenyetso ko Congo ishaka intambara.

Mugenzi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: