24-04-2024

Uburyo ikoranabuhanga rikomeje kuvuna amaguru Abanyarwanda rinihutisha iterambere ry’igihugu


Ubu birashoboka ko wiyicariye iwawe mu ruganiro usaba serivisi mu nzego z’ubuyobozi ukayibona utiriwe uhaguruka, urakira cyangwa ukohereza amafaranga hirya no hino ku Isi ukoresheje telefoni yawe igendanwa nk’umusaruro w’ikoranabuhanga u Rwanda rwateje imbere!


Ibi bitandukanye cyane n’uko byari bimeze mu myaka mike itambutse aho byagusabaga gutonda umurongo imbere y’ibiro by’umuyobozi runaka cyangwa imbere ya banki maze ukahamara umwanya munini; ibintu byakugiragaho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.


Intambwe ishimishije u Rwanda rumaze gutera mu iterambere ry’ikoranabuhanga ntabwo ari ibintu byikoze ahubwo ni umusaruro wa politike isobanutse ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame uhora uhangayikishwa n’iterambere ryacu, Abanyarwanda; iyo akaba ari imwe mu mpamvu zituma tumukunda.


Ni muri urwo rwego Perezida Kagame ahora ashyira ku isonga ikoranabuhanga nk’imwe mu nkingi z’ibiba bigomba kwitabwaho kurusha ibindi muri porogaramu za guverinoma; ibi twarabibonye muri gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS) ndetse no muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST1).


By’umwihariko muri iyi gahunda ya NST1 ubu ibura imyaka 2 ngo igere ku musozo, Perezida Kagame yemereye Abanyarwanda iterambere ryihuse mu buryo bw’ikoranabuhanga.


Nk’uko dusanzwe tubimenyereye ko imvugo ye ariyo ngiro ni ko byaje kugenda muri iki kiciro cy’ikoranabuhanga kuko kugeza ubu u Rwanda ruri gusangiza amahanga ibisubizo by’ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere.


Guteza imbere ikoranabuhanga ryashyizweho mu rwego rwo kuzahura ubukungu bisobanuye ko imirimo ikwiriye kwiyongera ndetse no kongera amikoro y’abanyarwanda ariko kandi n’ubukungu bw’igihugu bugatumbagira ku rwego rugaragara.


Mu 2015 Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage hakoreshejwe ikoranabuhanga izwi nka “IREMBO” aho serivisi zose za Leta zitangirwa kuri murandasi.


Ibyo byakozwe kugirango abaturage boroherezwe kubona serivisi za leta, ubundi abaturage bavunikaga bahabwa serivisi zitandukanye aha twavuga ngo kwirirwa batonze imirongo miremire ku mirenge ndetse nahandi hatangirwa izo serivisi, ariko kugeza ubu siko bimeze kuko ushaka serivisi wese ayibona binyuze mu ikoranabuhanga.


Ibi byatanze umusaruro kuko ubu umuturage aho ari hose ahabwa serivisi z’inzego z’ibanze, polisi, ubuzima, kwandikisha abana mu irangamimerere, gushaka pasiporo ndetse nibindi byinshi. Ibi kandi byatumye umuco wo guhanga udushya mu ikoranabuhanga ushyirwa imbere.


Ikoranabuhanga ryarihutishijwe mu Rwanda haba mu buvuzi, mu buhinzi, mu burezi, mu gutwara abantu n’ibintu no mu zindi nzego, ikoranabuhanga niryo rishyirwa imbere kandi ryongera umuvuduko uko bukeye n’uko bwije.


Telefoni zigendanwa na murandasi byatanze umusaruro mwinshi cyane muri iri terambere kandi akamaro kabyo karagaragara. kugeza ubu mu Rwanda, umuyoboro mugari wa internet umaze gusakazwa ku kigero kiri hejuru ya 97% mu gihugu hose.


Nk’abanyarwanda dukwiye kurushaho kubyaza umusaruro iri koranabuhanga duhanga udushya mu byo dukora byose mu rwego rwo kwiteza imbere n’igihugu muri rusange ari nako ibendera ry’u Rwanda rirushaho kuzamuka mu ruhando mpuzamahanga.


Rwatubyaye Yvette


Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Rwatubyaye Yvette ni umubyeyi w’abana babiri ubarizwa i Kigali, akaba ashishikajwe no kugaragariza amahanga uburyo u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading