Inshoreke ya Karegeya yakiriwe nk’umwamikazi muri Congo, muri gahunda yo guharabika u Rwanda
Kuva aho Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ananiriwe gukora ibyo yasezeranyije abaturage b’ iki gihugu, yadukiriye umuvuno wo kugereka ku Rwanda igisebo cyose afite.
Kimwe mu byo yari yarasezeranyije Abanyekongo ni ukugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo. Ikintu cyamunaniye, ndetse kubera ubuyobozi bwe bubi, iki gice aho kugirango hagaruke amahoro, akaduruvayo kariyongereye.
Kubera ino mpamvu umuntu wese ushobora gufasha leta ya Tshisekedi guharabika no gusebya u Rwanda, ni imari ikomeye ku ubutegetsi bwa Tshisekedi cyane ko ahabwa agatubutse n’ ubutegetsi bw’ iki gihugu.
Kuva tariki 5 Gicurasi, umunyamakurukazi w’umwongereza wanahoze ari ihabara rya Karegeya Patrick, witwa Michela Wrong ku butumire bw’ibiro bya Tshisekedi yasesekaye mu mujyi wa Kinshasa aho yari aje gukwirakwiza igitabo cye yanditse cyuzuyemo ibinyoma no guharabika leta y’u Rwanda yise “Do not Disturb me” akaba yaranagihinduye mu rurimi rw’igifaransa akakita “Assassin Sans Frontiѐre”
Bimwe mu bikubiye mu gitabo cy’iri habara Michela wrong ni uguharabika letay’u Rwanda n’ubuyobozi bwayo ndetse n’ibindi binyoma by’uko FPR ariyo yahanuye indege ya Habyarimana n’ibindi binyoma byinshi yagiye avana mu nterahamwe n’abanzi b’u Rwanda, aho yirengagije nkana guha ijambo urundi ruhande rw’ abavugwa mu gitabo cye.
Iri habara kandi rya Nyakwigendera Patrick Karegeya rigengwa n’ amarangamutima kuruta ubunyamwuga bw’ itangazamakuru, nyuma y’aho uyu Patrick Karegeya apfiriye, ryiyemeje ku kumuhorera biciye mu binyoma biharabika u Rwanda, dore ko urupfu rwe yanarugeretse ku Rwanda, agendeye gusa ku marangamutima ye n’urukundo rw’akadasohoka yari amufitiye.
Nyuma yo kubona ko hirya no hino ku isi abantu batahaye agaciro igitabo cye gisebya u Rwanda, Michela Wrong, leta ya Congo yahise imusamira hejuru biciye mu muvugizi wungirije w’ibiro bya Tshisekedi witwa Tina Salama, umugore nawe wahagurukiye guharabika u Rwanda.
Michela wrong akigera I Kinshasa aho yari acumbikiwe muri hotel y’inyenyei 5 ndetse akanahabwa uburinzi bukomeye yabanje kwitabira imurikabitabo ryari rihuriwemo n’abanditsi batandukanye, nawe aboneraho kumurika igitabo cye, nyuma yaho yanahawe umwanya muri kaminuza ya Kinshasa aho yagiye kuroga abanyeshuri abacengezamo u rwango ku buyobozi bw’u Rwanda.
Nk’uko byari binateganyijwe kandi iri habara ryatumiwe mu biro bya Tshisekedi aho ryakiriwe n’umuvugizi w’ibiro bye maze rimushyikiriza igitabo andi makuru akavuga ko yanahawe amafaranga menshi , nk’ishimwe ryo kubafasha mu guharabika u Rwanda.
Si igitabo gusa kandi uyu mugore yanagiye mu bihe bitandukanye yifatanya n’Abanyekongo mu kwemeza ko u Rwanda rushyigikiye umutwe wa M23, n’ibindi binyoma by’uko u Rwanda rwiba amabuye y’agaciro muri Congo
Tshisekedi yiyambaje Michela Wrong kugirango amufashe kwegeka ibibazo bya Congo ku Rwanda, bityo ngo arebe ko hari icyo byatanga mu matora yitezwe mu Ukuboza.
Iyi nshoreke ya Karegeya ikibungwamo n’umuzimu we, ikwiye kumenya ko nta na rimwe ibinyoma byayo bizigera bihabwa agaciro.
Mugenzi Félix