Ni ryari abambari ba Jambo ASBL bazasura u Rwanda nk’uko urundi rubyiruko ruba mu mahanga rubikora?
Hari Abanyarwanda bari imbere mu gihugu no hanze yacyo bakomeje kwibaza impamvu abambari b’agatsiko ka Jambo ASBL badatera intambwe ngo basure u Rwanda nk’uko bikunze kujyenda ku rundi rubyiruko ruba mu mahanga.
Iyi Jambo ASBL ni agatsiko kagizwe n’intagondwa z’abagabo n’abagore bafite ikicaro gikuru mu Bubiligi aho by’umwihariko bakomoka ku bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi – izi ntagondwa zizwiho kuba zidasiba guhakana no gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gutagatifuza uruhare rw’ababyeyi babo.
Abibaza impamvu abambari b’aka gatsiko batajya bakandagiza ikirenge ku kubutaka bw’u Rwanda babihuza no kuba magingo aya abasore n’inkumi 65 baba mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi bari mu Rwanda abo bari gusura ibice bitandukanye by’igihugu ari nako basobanurirwa amateka y’igihugu n’aho kigeze cyibuka.
Icyatangaje benshi ni uburyo nta mwambari wa Jambo ASBL uri muri uru rubyiruko ruri mu Rwanda mu gihe nyamara bahora bigize inararibonye kuri buri kimwe kibera mu Rwanda ari nako bagoreka amateka y’igihugu.
Umwe mu basesenguzi baganiriye na MY250TV, yagize ati: “Byari kuba bishimishije iyo Robert Mugabowindekwe uyobora Jambo ASBL na bagenzi be babana muri icyo kintu nabo baza gusura urwababyaye, gusa ntabyo bakoze kubera ko biyemeje kubakira icengezamatwara ryabo ku kinyoma.”
Uyu musesenguzi yakomeje asaba abagize kariya gatsiko kwitandukanya n’ikibi, bagaharanira gufatikanya n’abandi kubaka urw’ababyaye aho guhimbahimba ibinyoma bitazigera bifata cyane ko Abanyarwanda bazi neza ukuri kw’ibihuha Jambo ikwirakwiza.
Ati: “Icyaha ni gatozi, aba bambari ba Jambo bakwiye kwitandukanya n’ibyaha bya ba se na ba nyina, naho ubundi intambara bishoyemo ntibazigera bayitsinda cyane ko nta na rimwe ikibi kizigera cyiganza icyiza.”
Biraro Ernesto