06-12-2023

Jambo ASBL ikwiye kwibohora ingengabitekerezo ya Jenoside

0

Tariki ya 4 Nyakanga ni umunsi ngarukamwaka wizihizwaho Kwibohora ku banyarwanda bose, ni umunsi w’ibyishimo bikomeye cyane ko unazirikanwaho ko ari bwo izari ingabo za RPF/A-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, maze abajenosideri n’interahamwe bagatsindwa.

Ku rubyiruko ruba hirya no hino i Burayi rukomoka ku bajenosideri rwibumbiye mu gatsiko ka Jambo ASBL kimwe n’abandi bahembera amacakubiri, ntibumva uburyo uyu munsi ari uw’amateka ko kandi ukwiye kwizihizwa.

Imwe mu mpamvu abo banzi b’u Rwanda bashyira imbere ni ukuvuga ko itariki ya Mbere Nyakanga, umunsi ngarukamwaka w’ubwigenge “wo utizihizwa”.

Ni mu gihe nyamara iyi minsi yombi yizihirizwa hamwe ku rwego rw’igihugu, nk’uko na Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo yaganiraga n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru(RBA).

Mu basizoye banenga ko u Rwanda rwizihiza ukwibohora harimo Mbonyumutwa Gustave na bagenzi be bo muri Jambo ASBL, gusa aba nabo ibyo bavuga babihera ku kuri ba Sekuru Mbonyumutwa Dominiko ari nawe sekuruza w’ingengabiterekezo ya Parmehutu yakwirakwijwe kuva aho u Rwanda ruherewe ubwigengenge kugera ubwo ibyara Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umusesenguzi waganiriye na MY250TV agaruka kuri Gustave Mbonyumutwa, yagize ati: “Ntibitangaje ko Mbonyumutwa yumva ko uyu munsi wo kwibohora udafite icyo uvuze ku banyarwanda cyane ko abo bafitanye isano nta kindi bifuzaga uretse kumara abatutsi.”

Yakomeje agira ati: “Mbonyumutwa na bagenzi be ntibifuriza icyiza u Rwanda kuko bahora bashaka ko dusubira inyuma mu migambi yabo mibisha. Oya, u Rwanda twaribohoye, twaratsinze.”

Bene Mbonyumutwa na bagenzi babo intero iracyari yayindi yo gutera ikirenge mu cy’ababyeyi babo, kutishimira ibyo u Rwanda rukomeza kugeraho, gukomeza gukwirakwiza urwango n’ingengabitekerezo.

Gusa ibyo bakora byose bakwiye kumenya ko u Rwanda rwibohoye, kandi ko nta munyarwanda uzemera gusubira inyuma mu gihe igihugu cye gitumbereye iterambere.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

%d